Ikipe ya PSG ikomeje kwinangira kwishyura umwenda ifitiye Kylian Mbappé


Nubwo ikipe PSG yategetswe na Ligue de Football Professionnel (LFP), ishinzwe gucunga ibikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru muri Federasiyo y’Umupira w’amaguru w’umwuga mu Bufaransa, igomba kwishyura umwenda ifitiye Kylian Mbappé, ariko yo ikomeje kubyanga kugeza n’ejo ku wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, nk’uko byatagajwe n’ibinyamakuru bitandukanye harimo na France 24.

Komisiyo yo muri Ligue de Football Professionnel (LFP), yari yemeje ko ikipe ya PSG igomba guha Kylian Mbappé miliyoni 55 z’Amayero z’umwenda imubereyemo, ariko iyi kipe yaraye itangaje ko itazabikora.

Uwo mwenda Kylian Mbappé yishyuza ikipe ya PSG yahoze akinira, ni miliyoni 55 z’Amayero agizwe n’umushahara we w’amezi atatu (3) batamuhembye ndetse n’uduhimbazamusyi atahawe mu bihe bitandukanye.

Ikipe ya PSG, yanze kwishyura uwo mwenda Kylian Mbappé ayishyuza, ivuga ko itegereje icyemezo kizafatwa na komisiyo ishinzwe ubutabera muri Ligue y’umupira w’amaguru mu Bufaransa, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Nubwo ikipe ya PSG yavuze ko itegereje icyemezo kizafatwa na Komisiyo ishinzwe ubutabera, ku rundi ruhande, Kylian Mbappé we yamaze gutangaza ko atazigera yemera ubuhuza (médiation) ubwo ari bwo bwose bwakorwa hagati ye n’ikipe ya PSG.

 

 

 

 

 

 

INKURU YA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment