Hamenyekanye amatsinda amakipe ya Basketball y’abatarengeje imyaka 18 aherereyemo


Amakipe y’u Rwanda muri Basketball y’Abatarengeje imyaka 18 mu bahungu n’abakobwa yamenye amatsinda azaba aherereye mu gikombe cy’Afurika, FIBAU18AfroBasket, kizabera muri Afurika y’Epfo.

Iyi tombola yabereye mu Mujyi wa Kigali, ku Cyumweru, tariki ya 25 Kanama 2024. Ikipe y’u Rwanda mu bahungu iri mu Itsinda C hamwe na Maroc, Zambia na Afurika y’Epfo, izakira irushanwa mu gihe bashiki babo bo bisanze mu itsinda A hamwe na Tunisia, Cameroun na na Afurika y’Epfo izaba iri mu rugo.

#FIBAU18AfroBasket izahuza ibihugu 12, iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo ku wa 2-14 Nzeri 2024.

Amakipe agabanyije mu matsinda atatu agizwe n’ibihugu bine, birimo u Rwanda na Côte d’Ivoire byahawe itike yo kuyitabira na FIBA Africa kugira ngo byuzure 12.

Amakipe y’u Rwanda yahawe ubutumire nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Uganda mu mikino y’Akarere ka 5 “U18 Zone V Qualifiers”, yabereye muri Lugogo Indoor Arena mu Mujyi wa Kampala muri Uganda muri Kamena 2024.

Uganda yatsinze u Rwanda mu bahungu amanota 68-66 mu gihe abakobwa batsinzwe 82-52, ihita ikatisha itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu.

Nyuma y’imikino y’amatsinda muri #FIBAU18AfroBasket, amakipe abiri ya mbere azakomeza muri ¼, aziyongereho andi abiri yitwaye neza ku mwanya wa gatatu.

Amakipe atazagera mu mikino ya ½ azakina imikino yo gushaka imyanya ku rutonde kuva ku wa gatanu kugeza ku wa munani.

Ibihugu bibiri bizagera ku mukino wa nyuma bizahita bikatisha itike yo guserukira Afurika mu Gikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19, FIBA U19 Basketball World Cup, kizabera mu Busuwisi mu 2025.

 

 

 

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment