Bugesera: Site y’itora yarangije gutora saa yine za mu gitondo


Mu gihe ama site y’itora atandukanye yagize ibibazo byo kugira abantu benshi bakomeje kwiyongera bakarenza igihe cyo gusoza amatora cya saa cyenda, bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera baciye agahigo ko kurangiza kwitorera abayobozi mu masaha atatu.

Abesheje agahigo ni abo mu murenge wa Mayange kuri site y’urwunge rw’amashuri rwa Kibenga aho itora ryarangiye rugikubita.

Aha Kibenga hatoreye abaturage 2944 bakaba barangije amatora saa yine za mu gitondo, maze abaturage bisubirira mu mirimo yabo inyuranye.

Mu karere ka Bugesera muri Rusange,  amatora yaranzwe n’udushya twinshi.

Nko mu murenge wa Nyamata, ku rwunge rw’amashuri rwa Kayenzi hari hategerejwe gutorera abaturage 8874, bakaba bakiriwe n’imiteguro idasanzwe irimo ibyansi n’ibisabo byuzuye amata.

Hagaragaye kandi ababyeyi bakuze cyane, harimo n’abatakibasha kujyenda, batwarwa mu kagare ariko bateze ingori, bambaye n’imikenyero aho bagize bati : « Tumaze iminsi mu muhuro ntitwari kubura gutaha ubukwe ».

Aha kandi hari ibyumba bidasanzwe, harimo icyumba cy’umukobwa, icyumba cy’umubyeyi wonsa, n’icyumba cy’abagabo kijyamo abafite intege nke bakabicira akanyota.

Urubyiruko runyuranye rwaturutse mu midugudu yatoreye ku rwunge rw’amashuri rwa Ntarama, ahagombaga gutorera abagera ku ibihumbi 5077, benshi biganjemo abatoye ku nshuro ya mbere, batangaje ko bahisemo kuzinduka kuko bumvaga bafite umuhate wo kwitorera abayobozi.

Umwe muri urwo rubyiruko witwa Uwamurera Devotha w’imyaka 20, akaba atuye mu murenge wa Ntarama, avuga ko yageze aho atorera saa kumi za mu gitondo, intego ikaba kwari ukwinjira mbere.

Yagize ati : « Nazindutse kare, ariko urebye iri joro sinasinziriye neza kuko naraye nikanga bunkereyeho ntageze kuri site y’itora ngo nitorera abayobozi bagira uruhare mu iterambere ryanjye. Ndishimye cyane kuba natoye mu ba mbere.

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI DIANE


IZINDI NKURU

Leave a Comment