Amerika yeruye ishinja u Rwanda gutera inkunga M23


America irashinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo, ibyita ubushotoranyi bwa Kigali mu kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu.

America irashinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo, ibyita ubushotoranyi bwa Kigali mu kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu.

Mu itangazo iki gihugu cy’igihangange cyaraye gisohoye , risaba u Rwanda kubahiriza ingamba zashyizweho zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere ngo ruhagarika inkunga rutera imitwe yitwara gisirikare muri Congo

Ikindi, muri ryo tangazo banashinje u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu kindi gihugu mu buryo bunyuranije n’itegeko.

Iri tangazo riragira riti “Twongeye guhamagarira u Rwanda guhagarika byihuse inkunga rutera M23 no gukura ingabo zarwo muri Congo, mu koroshya ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama nto ya EAC yabaye kuya 17 gashyantare n’ ibyemezo byafatiwe i Luanda na Nairobi mu gushyingo 23, 2022.”

Iryo tangazo kandi rihamagarira impande zihanganye guhagarika amagambo ahembera urwango no gusaba inzego bireba kwamaganira kure ibikorwa by’ubwicanyi byibasira ab’ubwoko bumwe mu burasirazuba bwa congo

N’ubwambere leta ya Washington ishinje byeruye ubutegetsi bwa Kigali kugira uruhare mu bibazo bya Congo .

Ubusanzwe iki gihugu cyagaragazaga ko kiri ku ruhande rwa Congo yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe wa M23, uvuga ko urwanira abakongoman b’abatutsi no guhagarika ubwicanyi bubakorerwa.

Ubutegetsi bwa Washington bwatangaje kandi ko bushyigikiye umwanzuro w’akanama ka l’ONU gashinzwe umutekano kanzuye ko imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu bindi bihugu yamburwa izo ntwaro igataha mu bihugu ikomokamo.

The east African yanditse iyi nkuru ivuga ko kugera ubu u Rwanda ntacyo ruratangaza ku byo America yarushinje, gusa mu bihe bitandukanye rwagiye rugaragaza ko ntaho ruhuriye n’ibibazo by’umutekano muke uvugwa muri congo.

 

 

Source: The east African


IZINDI NKURU

Leave a Comment