Ibikorwa bya muntu biri ku mwanya wa kabiri mu kwangiza ibidukikije


Imyaka 1800 irashize abantu batangiye kwambara, mu ntangiriro imyambaro yakoreshwaga intoki gusa uko Isi yagiye itera imbere n’uruganda rw’imideli rwarazamutse imyenda itangira gukorerwa mu nganda.

Ni muri urwo rwego uruganda rw’imideli ruri ku mwanya wa kabiri mu bikorwa bya muntu bihumanya ikirere, ari nayo mpamvu agashami ka Loni gashinzwe kurengera ibidukikije gasaba abari muri uru ruganda gukora iyo bwabaga bagashyiraho ingamba zihamye.

Izi nganda ni zo zazamuye kwangiza ibidukikije bitewe n’imyuka ivamo ndetse n’ibitambaro bakoresha bitabora.

Kimwe mu bintu bikomeje kwangiza ibidukikije mu mideli ni ubucuruzi bukorwa n’inganda aho zirindira ko ibigo bikomeye byerekana imyambaro mishya zigahita zitangira kuyisohora ku bwinshi mu bitambaro bitabora kandi ku giciro gito ku buryo yigonderwa na buri wese.

Kimwe mu byangiza ibidukikije bivuye ku myambaro ni ibitambaro, ikizwi cyane ni ‘Polyester’ gikoreshwa cyane ku Isi gikozwe muri peteroli ku buryo kidashobora kubora.

Iki ni kimwe mu gitambaro cyangiza cyane kuko byagaragaye ko ibyakozwe mu 2015 byari bikoranywe toni 282 za ‘Dioxyde de carbone’. Kuba kigurwa nta wabishidikanyaho kuko mu myaka icumi ishize bimaze kwinjiza miliyari 174,7$.

Nubwo bimeze bityo ariko ibigo biomekye mu mideli bikomeje gufata ingamba zatuma ibikorwa byazo bitangiza ikirere nko gukora imyenda mike kandi iramba ku buryo itajugunywa buri gihe.

Kugabanya ibijugunywa kuko 15% by’imyanda ijugunywa n’iyo mu ruganda rw’imideli, gukoresha ibikoresho bibora nko kwiga uburyo bwo gukora ibitambaro bikomoka ku bimera.

Abari mu ruganda rw’imideli mu 2018 mu nama ya Loni yo kurengera ibidukikije bashyizeho intego zitandukanye zirimo ko mu 2050 bazaba bakoresha inganda zitangiza, mu 2030 bazaba bakoresha ingufu zisubiranya ku kigero cya 100%, no kuba bazaba barashyize imbaraga mu gukoresha ibikoresho bidahumanya ikirere.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment