Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri Nigeria, yashyizeho itsinda ryihariye ryahawe inshingano zo gukora iperereza kuri raporo ishinja igisirikare ibikorwa by’ibanga byo gukuramo inda hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’igihugu.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yashyizweho na guverinoma, yatangaje ko iryo tsinda rizashyirwaho mu cyumweru gitaha i Abuja. Mu byo izasuzuma harimo ibirego ingabo zishinjwa by’uko zagize uruhare mu bikorwa byo gukuramo inda mu myaka 10 ishize.
Ntibyasobanuwe igihe iperereza rizamara n’icyo ibizarivamo bizakoreshwa kuko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu idafite ububasha bwo guhana ibyaha nk’ibyo.
Raporo ya Reuters yo mu Ukuboza umwaka ushize ishingiye ku batangabuhamya babarirwa mu bihumbi icumi ivuga ko igisirikare cyashyizeho porogaramu yo gukuramo inda yasize abagore n’abakobwa biganjemo abashimuswe n’ibyihebe bagera ku bihumbi 10 bakuwemo inda.
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko iryo perereza atari ngombwa kuko ibikubiye muri raporo ubwayo bitarimo ukuri.
SOURCE: REUTERS