Nyuma yo kwemeza Umufaransa Bruno Ferry nk’umutoza mukuru mushya w’ikipe ya Rayon Sports FC, ku masezerano y’igihe gito kingana n’amezi atandatu byaba bigeye kongera icyizere cy’abafana no kugarura umusaruro watakaye mu mezi ashize, nk’uko byemezwa n’abantu banyuranye bazi imikorere y’uyu mutoza. Bruno Ferry, ufite imyaka 58, ategerejwe mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza. Bikaba biteganyijwe ko ku munsi nyir’izina azahita yinjira mu mwuka wa shampiyona, aho ashobora gukurikira umukino Rayon Sports izakiramo na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium. N’ubwo atazaba yicaye ku ntebe y’abatoza…
SOMA INKURUMonth: December 2025
Uvira mu mpinduka zidasanzwe: Kuhava kwa AFC/M23 icyuho cy’amahoro n’impungenge z’ejo hazaza
Mu masaha ya nimugoroba y’ejo hashize, nibwo umujyi wa Uvira wo mu Ntara ya Kivu y’Epfo watangiye kwinjira mu kindi gice cy’amateka, nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 ritangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva muri uwo mujyi. Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo guha amahirwe inzira y’ibiganiro by’amahoro biri kubera i Doha muri Qatar, ku bufatanye n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gutangaza iki cyemezo byakurikiwe n’amarangamutima anyuranye mu baturage: hari ababyakiriye nk’intambwe iganisha ku mahoro arambye, n’abandi babifata nk’igihombo ku mutekano bari bamaze iminsi babona. Twabonye ituze, none dusubiye…
SOMA INKURURutsiro: Kivu Beach Expo & Festival ikomeje gususurutsa abaturage
Abaturage bo mu karere ka Rutsiro, cyane cyane abo mu murenge wa Boneza, baranzwe n’ibyishimo bidasanzwe ku munsi wa mbere wa Kivu Beach Expo & Festival yabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Ukuboza 2025. Ni iserukiramuco ryateguwe na Yirunga Ltd ku bufatanye n’akarere ka Rutsiro, rikabera kuri Palega Beach Inn, ryahuje ubukerarugendo, ubuhanzi n’imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda. Kivu Beach Expo & Festival ni uruhurirane rw’ibikorwa birimo amarushanwa yo gutwara ubwato ateganyijwe kuri Kinunu Wonders kuwa 12 Ukuboza, umukino wa Volley Beach, Swimming Competition,…
SOMA INKURUKigali: Urubyiruko mu ngamba nshya zo kwirinda virusi itera SIDA
Ku kigo nderabuzima cya Kinyinya giherereye mu karere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, niho hizihirijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA. Byabaye kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025, urubyiruko rukaba rwiyemeje kubahiriza no gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda ubwandu bushya dore ko rwugarijwe. Umwe mu rubyiruko rwitabiriye uyu munsi mpuzamahanga, Kamana Egide, yatangaje ko kwipima cyangwa kwipimisha virusi itera SIDA, agiye kubifata nk’inshingano. Ati: “Iyo umenye uko uhagaze, bigufasha kurushaho kumenya uko witwara, waba waranduye ugafata imiti neza kandi ku gihe utarugarizwa n’ibyuririzi ndetse n’igihe ugize…
SOMA INKURU