Hari abagihohoterwa bazira kuba cyangwa kubyara abakobwa

Mu bice bitandukanye by’igihugu, hari imiryango ikigaragaramo imyumvire igamije gutesha agaciro abagore hashingiwe ku gitsina cy’abana babyaye. Nubwo hashize imyaka u Rwanda rwubakira ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hari abagabo n’imiryango bagifata umugore wabyaye abana b’igitsina kimwe nk’ufite ikibazo cyangwa se  amakosa. Ibi byatumye dusura uturere twa Nyaruguru, Gakenke na Bugesera, tumenya uko ikibazo kiri mu ishusho ya nyayo. “Bambwiraga ko ndi umuvumo w’umuryango kuko ntabyaye umuhungu” Ibi ni ibyatangajwe n’umubyeyi utuye mu murenge wa Kibeho, mu karere ka Nyaruguru, Mukandoli Immaculée w’imyaka 52, umubyeyi w’abakobwa 4, wavuze ko yigeze kubaho…

SOMA INKURU

Ijoro ryahinduye amateka ya Guinée-Bissau: Perezida Embalo yahunze, igihugu gisigara mu rujijo

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa Kane tariki ya 27 Ugushyingo 2025, indege iteguwe n’umuryango wa CEDEAO yavuye Bissau yerekeza i Dakar. Muri iyo ndege harimo uwari Perezida wa Guinée-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, wari umaze amasaha make ahiritswe ku butegetsi n’ingabo z’iki gihugu. Nk’uko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Senegal, Embalo yakiriwe i Dakar mu rwego rwo kumurinda no kumuha umutekano, nyuma y’akajagari ka gisirikare kari kamaze kwigarurira ubutegetsi mu gihugu cye. Ibibazo byo muri Guinée-Bissau byaturutse ku matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku itariki 23 Ugushyingo 2025. Nyuma y’iyo matora,…

SOMA INKURU

Ibyabereye i Remera si ibihuha, Papa Cyangwe ashimangira ko yakuyemo isomo rikomeye

Mu ijoro ryo kuwa 22 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Universe i Remera, ibyishimo byari byose, uruvunge rw’abafana baje kwifatanya na Papa Cyangwe mu myaka 5 yari amaze atangiye urugendo rwe rw’umuziki. Ariko inyuma y’urumuri n’amajwi, haje kuvuka amahane, hari abavugaga ko atishyuye abamuhaye ibyuma, we akavuga ko yafunzwe mu nyubako amasaha menshi ku gahato. Nyuma y’iminsi myinshi yo guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga, Papa Cyangwe yaje gushyira hanze itangazo rigaragaza ko ikibazo cyamaze gukemuka burundu. Ariko inyuma y’iryo tangazo, hari amagambo menshi. Ati: “Twese twarababaye”. Mu kiganiro yahaye itangazamakuru, Papa…

SOMA INKURU

Rwanda: Uko urugendo rw’uburezi ku bantu bafite ubumuga ruhagaze

Mu gihe isi ikomeje gushaka ibisubizo ku burezi budaheza, mu Rwanda ho harushaho kwiyongera ibiganiro n’ingamba bigamije kwigisha buri wese hatitawe ku mibereho ye cyangwa ku bumuga afite. Kuri ubu inzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bahurije ku kamaro ko gutanga uburezi ku bana bafite ubumuga, banashimangira ko atari impuhwe, ahubwo ari inshingano z’igihugu. Ibi byongeye gushimangirwa kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, ubwo mu Mujyi wa Kigali hatangizwaga ibiganiro by’iminsi ibiri bigamije ku kwibanda ku ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uburezi budaheza, by’umwihariko ku bana bafite ubumuga. Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yatangaje…

SOMA INKURU

Belgique: Trois jours de paralysie sociale face au choc de l’austérité

La Belgique entre ce lundi dans une séquence de fortes turbulences sociales avec le lancement d’une grève nationale de trois jours contre les réformes d’austérité portées par le gouvernement de Bart De Wever. Les syndicats dénoncent un programme qu’ils qualifient de « démantèlement social », tandis que l’exécutif défend une politique de rigueur jugée nécessaire pour stabiliser les finances publiques. Dès les premières heures de ce lundi, le pays tourne au ralenti. Les transports publics sont lourdement impactés : La Société nationale des chemins de fer belges (SNCB) annonce qu’un…

SOMA INKURU

Imicungire mibi y’abakozi imwe mu mpamvu ikomeje guteza ibihombo Leta y’u Rwanda

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kubaka imiyoborere ishingiye ku mategeko n’ubunyamwuga, haracyagaragara ikibazo cy’imanza zishingiye ku kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi. Ibi bituma buri mwaka Leta icibwa amafaranga menshi kubera ibyemezo bitemewe cyangwa kudashyira mu bikorwa imyanzuro ya Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC). Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2024-2025, raporo ya NPSC yerekanye ko uturere 4 turimo Kayonza, Gatsibo, Gisagara na Gicumbi twatsinzwe imanza 4 ducibwa asaga miliyoni 18,8Frw. Uyu mubare wiyongera ku mafaranga Leta yaciwe mu yindi myaka, aho muri 2023-2024 yaciwe miliyoni 46,4Frw arenga ayo…

SOMA INKURU

Rwanda: Ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe rikomeje guhungabanya imibereho y’abaturage

Mu mirima twabashije kugeraho iteyemo ibihingwa binyuraye yo mu karere ka Bugesera by’umwihariko amasaka n’ibigori byumye bitataraganya no kwera. Umuhinzi wari warabigize umwuga w’imyaka 45, Mukandayisenga Vestine yicaye ku gasozi yitegereza imyaka yahinze yiyushye akuya yahindutse umukungugu, amarangamutima aramurenga, mu ijwi ryuje ikiniga ati “Byose ni ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.” Mu ijwi ririmo agahinda ati: “Iminsi y’imvura ntabwo ikigira gahunda. Twabibye dutegereje imvura muri Nzeli, iza muri uku kwezi k’Ugushyingo none tugiye gusarura amapfa. Ibi byose byatumye tutabona na kimwe yaba icyo kurya cyangwa kugurisha.” Uyu ni umwe mu bihumbi by’abahinzi…

SOMA INKURU

Perezida wa Mexique yiyemeje kujya mu rubanza n’uwamuhohoteye mu ruhame

Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye gukurikirana mu nkiko umugabo wamukoreye ihohoterwa mu ruhame, mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana abahohotera abagore muri iki gihugu. Kuya 5 Ugushyingo 2025, amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugabo witwa Uriel Rivera Martínez w’imyaka 33, asatira Perezida Sheinbaum ubwo yari mu gikorwa cyo kuganira n’abaturage, akamusoma ku ijosi ndetse agerageza kumukorakora. Abashinzwe umutekano bahise bamufata, Sheinbaum agaragara afite ubwoba bwinshi. Nyuma y’iki gikorwa cy’urukozasoni, none tariki 6 Ugushyingo, Perezida Sheinbaum yatangaje ko yiyemeje gutanga ikirego, atari ku nyungu ze bwite…

SOMA INKURU

Bruce Melodie ashobora gusangira urubyiniro na The Ben mu gitaramo cya “The New Year Groove 2026”

Ibiganiro hagati ya The Ben na Bruce Melodie bigamije gutegura igitaramo cya “The New Year Groove 2026” nubwo bikomeje kuba insobe, ariko biragaragara ko hari icyizere cy’uko aba bahanzi bombi bazaririmbana kuya 1 Mutarama 2026 muri BK Arena. Amakuru yaturutse mu bantu bari hafi y’aba bahanzi yemeza ko ibiganiro bitararangira neza, nubwo impande zombi zamaze kugera ku rwego rwiza rw’ubwumvikane. Umwe mu babikurikiranira hafi yagize ati: “Ibiganiro ntibirarangira, ariko biri ku rugero rwa 50/100. Hari amahirwe menshi ko bazakorana kuko ni ibintu abakunzi b’umuziki bamaze igihe bifuza.” Biravugwa ko icyatinze…

SOMA INKURU

Papa Léon XIV yikomye politiki ya Trump ku bimukira

Papa Léon XIV yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kongera gutekereza ku buryo ifasha abimukira, avuga ko gahunda yo kubirukana ku bwinshi iteje akaga ku bantu bari bamaze imyaka myinshi babayeho mu mahoro muri icyo gihugu. Ubwo yaganirizaga abanyamakuru i Castel Gandolfo hafi ya Roma, Papa Léon yavuze ko hari abantu bafite amateka y’amahoro n’akazi kabo keza, ariko bagizweho ingaruka n’imyitwarire y’ubuhezanguni mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka. Yibukije ko ukwemera kwa gikristu gusaba kwakira umushyitsi, agira ati: “Buri mukirisitu azacirirwa urubanza hashingiwe ku kuntu yakiriye umunyamahanga.” Ubutumwa bwe bwumvikanye nk’ubukomoje ku…

SOMA INKURU