USA: Abihinduje igitsina bahagurukiwe mu mikino y’abagore

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akigera ku butegetsi yahigiye gushyiraho amategeko ahindura ibintu ku buryo abantu bihinduje igitsina azabirukana mu mirimo itandukanye, ku ikubitiro yasinye itegeko rikumira abihinduje ibitsina mu mukino cyangwa amarushanwa yagenewe abagore. Nyuma yo gusinya iri tegeko, umukinnyi w’icyamamare wa Golf muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakinaga nk’uwihinduje igitsina, Hailey Davidson, yahise asezera burundu kuri uyu mukino. Nyuma y’iminsi irindwi akumiriye abihinduje igitsina mu gisirikare, yageze no muri siporo, asinya “Itegeko rikumira abagabo mu mikino y’abagore”. Ubwo yashyiraga umukono kuri iri tegeko…

SOMA INKURU

Inkuru y’ihumure ku bangirijwe ibyabo n’ibisasu byaturutse muri Congo

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda, yatangaje ko Leta y’u Rwanda izishyura ibyangijwe n’ibisasu biherutse kuraswa mu Rwanda bivuye muri DRC, mu gihe ibisubizo bya Politiki nabyo bizaba bikurikiranwa. Alain Mukurarinda yabitangaje kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025, aho yavugaga ku mutekano w’u Rwanda n’Ububanyi n’ibindi bihugu, aho yagaragaje imibare y’ababuriye ubuzima muri ibyo bisasu n’ibimaze kubarurwa byangiritse. Mukurarinda avuga ko abasirikare ba Kongo FARDC barashe nkana ku Rwanda, mu mugambi w’icyo Gihugu, wo gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi buriho, aho abantu 16 bamaze gupfa, abasaga 160…

SOMA INKURU