Uwari umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze yatawe muri yombi hamwe n’umugabo we

Uwingabiye Delphine, umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda n’umugabo we Rwarinda Theogene nyuma yo gukurikiranwaho kwaka no kwakira ruswa ndetse n’ubufatanyacyaha. Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatagaje ko rwafunze uyu mucamanza nyuma yo kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko mu gihe umugabo we akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kuba icyitso muri icyo cyaha. Aba bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamirambo, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo…

SOMA INKURU

U Rwanda rwanyomoje rwivuye inyuma ibyatangajwe na SADC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, yavuze ko hari ibintu byatangajwe n’Umuryango w’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) u Rwanda rudashobora kwihanganira aho uwo muryango washinje Ingabo z’u Rwanda kuba ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yagarutse ku byatangajwe na SADC mu nama idasanzwe iherutse guhuza abakuru b’ibihugu biyigize. Umwanzuro wa kane w’iyo nama yateranye ku wa 31 Mutarama 2025, uragira uti “Inama yakiriye raporo y’ibibazo by’umutekano muke byubuye mu Burasirazuba bwa RDC, yanamenyeshejwe n’amakuru ateye impungenge y’ibitero by’umutwe…

SOMA INKURU