Urubanza rwa Sankara n’abagenzi be rwasubukuwe, yagaragaje impamvu zimworohereza igifungo


Kuri uyu mbere tariki 31 Mutarama 2022, nibwo hasubukuwe urubanza Sankara, Paul Rusesabagina na bagenzi babo 19 baregwamo ibyaha by’iterabwoba bakoreye mu mitwe ya MRCD/FLN na FDLR/FOCA.

Haburanwe ku ngingo y’ubujurire bw’abaregwa ku bijyanye n’ibihano Urukiko Rukuru rwabakatiye.

Ni yo yari kuburanwaho ku wa 28 Mutarama 2022, iburanisha rirasubikwa kuko Me Twajamahoro Herman wunganira batatu muri 19 baregwa yari yagize ibyago, hakemezwa ko ataburana adatuje.

Barindwi mu baregwa ni bo bavuze ko batagabanyirijwe igihano mu buryo buhagije na ho batanu bifuza ko basubikirwa igihano bagasubizwa mu buzima busanzwe.

Abajuririye kutagabanyirizwa igihano bihagije basabye Urukiko kongera kugenzura impamvu nyoroshyacyaha zirimo kuba ari ubwa mbere bakurikiranyweho ibyaha, kuba baremeye ibyaha mu mabazwa haba mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no iburanisha ryo mu mizi.

Kuri Sankara by’umwihariko, yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire rwakwita ku kuba gukatirwa imyaka 20 byaramuvukije amahirwe yo gusubira mu muryango Nyarwanda.

Yasabye ko hakwitabwa ku kuba abaye muri gereza iyo myaka yakatiwe yazayivamo afite imyaka 57, ageze mu zabukuru.

Indi mpamvu yagaragaje ni uko yafashwe yitegura gukora ubukwe, agasiga umukunzi we muri Afurika y’Epfo ubu akaba atazi aho aherereye.

Yanasabye Urukiko kwita ku mibereho ye bwite kuko ishaririye bitewe no kuba ari impfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yibukije ko yabaye afite imyaka 12 agapfusha ababyeyi be n’abavandimwe batandatu, agasigarana na mushiki we umwe na we ufite ubumuga yatewe no gutemwa kandi bakaba batari bafite n’aho bacumbika.

Kuba yaritandukanyije n’Ishyaka rye (RRM na MRCD/FLN) Isi yose ibyumva, uburwayi afite budakira burimo umuvuduko w’amaraso n’igifu na byo yifuje ko byakwitabwaho.

Yifuje ko hashingirwa ku rubanza rwa Dr Ignace Murwanashyaka wari Perezida wa FDLR, wakatiwe igifungo cy’imyaka 13, na Musoni Straton wari Visi Perezida wakatiwe imyaka 10.

Sankara yasabye Urukiko rw’Ubujurire kwita ku kuba yarashinje ku mugaragaro ibihugu byateraga inkunga FLN birimo u Burundi, Uganda, n’uwahoze ari Perezida wa Zambie, Edgar Lungu; bityo abo yashinje bose bakaba barabaye abanzi be ku buryo bamuciye iryera babimuryoza.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment