Umutoza wa PSG yaraye yirengagije ubuhangage bwa Mbappe na Rabiot abaha ibihano


Tuchel Thomas Umutoza wa PSG uzwiho kutihanganira imyitwarire mibi,yakuye ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kubanza ku mukino baraye batsinze Marseille ibitego 2 kuri 0, yicaza ku ntebe y’abasimbura abakinnyi be babiri bakomeye Kylian Mbappe na Adrien Rabiot nyuma yo kwitwara nabi kuri Hoteli.

Aba basore bombi umutoza wa PSG yabashyize ku ntebe y’abasimbura

Biravugwa ko aba basore bombi batinze kwitabira inama y’ikipe yo gutegura uyu mukino wa Marseille warangiye PSG iyitsinze ibitego 2-0, byatsinzwe na Mbappe na Draxler.

Nyuma y’uyu mukino Tuchel yabwiye abanyamakuru ko nawe akunda imikinire y’aba basore bombi ariko ibyo bakoreye mu mujyi wa Marseille byamubabaje bigatuma abakura ku rutonde rw’abakinnyi ba PSG bagomba kubanza mu kibuga bahura na Olympique de Marseille. Ati “Twahisemo kubabanza hanze kubera imyitwarire mibi bagize kuri hoteli mbere y’umukino.Birababaje kuko nanjye sinkunda gukina ndafite Kylin na Rabiot gusa byabaye.”

Kylian Mbappe yari yasimbuwe na Chupo Moting mu gihe Rabiot yasimbuwe na Thilo Kehrer gusa aba bombi baje kwinjira mu kibuga basimbuye ndetse Mbappe niwe watsindiye PSG igitego cya mbere nyuma y’iminota 3 yinjiye mu kibuga, ku munota wa 65.

 

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment