TETA NA SANGWA


Ku meza y’uruziga umukobwa w’umwangavu,

Teta uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko yicaye mu ruhame rw’abantu arimo aritegereza Umusore mwiza cyane ariwe SANGWA nawe w’imyaka 21 kandi nyamara Sangwa uwo nguwo yubitse umutwe mu ikaye arimo arasubira mu masomo ye cyane cyane ko Teta we ikaye ye yayifunguye, nyamara kuyirebamo ngo asome ibyanditse bikaba byanze kubera kurangarira Sangwa.

Teta aritegereza umusore mwiza w’igikara, w’imisaya miremire, ufite imisatsi y’irende imuryamyeho ndetse n’ubwanwa bumanutse imisaya yombi bugahurira kukananwa, maze akagira inkomanga zivanze n’ubwoba bwinshi biturutse k’urukundo rwamurenze aribaza ati : Mbega umuhungu mwiza !!!

wagira ngo yariremye. ubu se koko nzahurirahe nawe?!!

Biracyazaaaa !!!!

 

Liliane MUSEKEWEYA

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment