Sugira yahejwe no mu ikipe yiyumvagamo


Umutoza w’Amavubi,Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kumufasha gutangira urugendo rwerekeza muri CAN 2021 izabera muri Cameroon batarimo Sugira Ernest watsindaga igitego muri buri mukino wose yakiniraga Amavubi ndetse aherutse kuyahesha itike yo kwerekeza muri CHAN 2020.

Mashami uzahera uru rugemdo ku ikipe ya Mozambike kuwa tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo,yakoze impinduka zitandukanye aho yahamagaye abakinnyi 11 bakina hanze y’u Rwanda barimo umunyezamu Mvuyekure Emery utari uherutse guhamagarwa.

Mashami umaze iminsi ari mu buryohe n’abafana b’Amavubi,yahamagaye aba bakinnyi 27 batarimo Sugira Ernest.

Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroon nyuma y’iminsi 3 tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Itsinda rya 6 Amavubi abarizwamo ririmo kandi ikipe ya Cape Verde, Mozambique na Cameroon.

Amavubi azatangira imyitozo kuri uyu wa kane ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu ukuyemo aba APR FC bafite umukino wa shampiyona ku wa 5 na Kiyovu Sports.

Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bazatangira kuza mu mpera z’icyumweru nyuma y’imikino ya za shampiyona bazakina mu makipe yabo.

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment