Rwandair yemeje ko yashyize mu bikorwa icyemezo cya RDC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Gashyantare 2025, nibwo Leta ya ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaciye indege ziva mu Rwanda mu kirere no ku butaka bwayo, isobanura ko ari ingamba z’umutekano, nyuma y’amasaha make RwandAir yavuze ko yatangiye kubahiriza icyo cyemezo.

Urwego rwa RDC rushinzwe indege za gisivili rwavuze ko indege za gisivili cyangwa za Leta zanditse mu Rwanda cyangwa se ahandi ariko zikorera mu Rwanda, zaciwe mu kirere no ku butaka bwa RDC kubera umutekano muke watewe n’intambara

Mu itangazo RwandAir yashyize hanze, yavuze ko “bitewe no gufunga ikirere kwa RDC ku ndege zibaruye mu Rwanda, RwandAir yashyizeho izindi nzira ku ngendo z’indege zagizweho ingaruka n’iki cyemezo. Turi gukora ibishoboka byose ngo dushyireho ubundi buryo bwizewe kandi butanga umutekano ariko tunagabanya ingaruka zigera ku bakiliya bacu.”

Iki cyemezo cya RDC kije gikurikira icyo yafashe mu mwaka wa 2022, cyo guhagarika ingendo indege za sosiyete ya RwandAir zakoreraga muri RDC. Mbere y’iki cyemezo indege za RwandAir zagwaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma, icya Lubumbashi n’icya Ndjili i Kinshasa.

INKURU YA TETA Sandra

IZINDI NKURU

Leave a Comment