Rubavu: Hashyizweho igihembo ku bazahiga abandi mu kurwanya umwanda


Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwashyizeho amarushanwa mu mirenge y’icyaro n’iy’umujyi yo kurwanya umwanda kandi abazahiga abandi bashyiriweho igihembo cy’imodoka.

Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry
Utugari twabaye indashyikirwa twarahembwe, hagezweho irushanwa ry’imirenge

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bushyizeho icyo gihembo nyuma yo guhemba utugari twa Karambo mu Murenge wa Kanama, na Nsherima mu Murenge wa Bugeshi twabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye.

Nzabonimpa Deogratias umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu akaba avuga ko Karambo yabaye iya mbere mu gukusanya ubwisungane mu kwivuza mu karere no mu ntara y’Iburengerazuba, na ho Nsherima ni akagari gafite umudugudu utarangwamo ibyaha.

Akarere ka Rubavu kishimira kuba mu turere twa mbere twakusanyije amafaranga menshi muri gahunda yo kwizigama ya Ejoheza, kihaye umukoro wo kurwanya umwanda muri ako Karere uhavuzwe igihe kinini.

Umujyi wa Rubavu wunganira umujyi wa Kigali, ariko iyo uwugezemo usanga warasigaye inyuma, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, avuga ko nta cyabuze ngo uyu mujyi utere imbere.

Guverineri Habitegeko avuga ko abaturage bakora ibyo basabwe ariko ibibazo bafite ni abayobozi bariho badahuza imbaraga mu gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo no kubaba hafi.

Agira ati “akarere keza keza gafite byose kunganira umujyi wa Kigali, karabikwiriye ariko habura ubushake no gushyirahamwe.”

Bimwe Ubuyobozi buvuga ko bigomba kuva mu nzira ni umwanda uboneka mu mujyi wa Gisenyi, abana bataye ishuri babaye inzererezi bazwi nka ‘Abazukuru ba shitani’, abakora ubucuruzi bw’Akajagari buzenguruka mu mujyi, ibi bikiyongeraho ibibanza bitubatse birimo ibihuru n’inyubako zishaje.

N’ubwo akarere ka Rubavu gafite amahirwe yo gusa neza kubera ibyiza gafite, ikibazo cy’umwanda kiraboneka, Umuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco, avuga ko bagiye kongera ubukangurambaga ku bafite inyubako n’ibibanza kugira ngo byubakwe.

Ati “Twamaze kubarura ibibanza bitubatse kandi turi tegura guhura nabo kugira ngo niyo batabyubake babikorere isuku.”

Ibyinshi mu bibanza n’inyubako bitubatse mu mujyi wa Gisenyi n’ibya karere na RSSB, abaturage bakavuga ko bagombye guhabwa urugero rwiza n’ubuyobozi.

Indi mbogamizi yo gusukura umujyi wa Gisenyi harimo imitingito iheruka kwangiza uyu mujyi, nubwo benshi bashoboye gusanura amazu hari inyubako zitasanzwe kubera kubura ubushobozi bwo kuzisana.

Hari abacuruzi bafite inzu bakoreramo badashobora gusana kubera batabona ahandi bakorera, bakaba bategereje ko isoko ririmo kubakwa nyuma y’imyaka 11 ryakuzura abakorera mu nyubako z’ubucuruzi bakabona aho gukorera inyubako zisanzwe zikavugururwa.

Habitegeko yabwiye abayobozi b’aka karere ko bitumvikana ukuntu kunganira Kigali kakabaye kagaragaramo umwanda, abasaba gushyira hamwe ngo bakemure iki kibazo.

Ati “Uyu mujyi wahawe amahirwe yo kuba wakunganira Kigali ariko iyo urebye muri rusange ubona hari byinshi byo gukora cyane cyane mu bijyanye no kunoza umuco w’isuku muri uyu”.

Bimwe mu bizagenderwaho kugenzura isuku mu mujyi ni ukureba isuku mu mihanda, ibibanza bitubatse bigakorwa neza hamwe n’isuku mu ngo, mu gihe mu mirenge y’icyaro hazarebwa isuku mu ngo no ku mubiri.

 

 

Source: Kigali Today


IZINDI NKURU

Leave a Comment