Nyuma y’ihererekanyabubasha yagize icyo ahiga


Faustin Nteziryayo uherutse kugirwa Perezida w’ Urukiko rw’ Ikirenga mu Rwanda yavuze ko agiye gufatanya na Visi Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga nawe mushya bagateza imbere urwego rw’ ubucamanza mu Rwanda.

Ibi yabitangaje ejo hashize tariki 10 Ukuboza 2019, mu muhango w’ ihererekanyabubasha wabereye I Kigali ku kicaro cy’ urukiko rw’ ikirenga.

Prof Sam Rugege, Perezida w’ urukiko rw’ Ikirenga ucyuye igihe, yashimye abo bakoranye avuga ko asize urwego rw’ ubucamanza mu Rwanda hari intera rumaze kugeraho.

Yagize ati Ndashimira cyane abakozi b’ urwego rw’ ubucamanza bose. Twafatanyije mu kuzuza inshingano zikomeye. Nta gushidikanya ko umusanzu buri wese yatanze ku rwego rwe ariwo watumye urwego rw’ ubucamanza rukomeza gutera imbere rukaba rugeze aho rugeze ubu kandi hakaba hashimishije”.

Dr Faustin Nteziryayo yashimiye ubuyobozi bw’ urukiko rw’ ikirenga bucyuye igihe ati Batumye urwego rw’ ubucamanza rutera imbere nk’ uko byagumye kuvugwa cyane cyane bikavugwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wubatse umusinzi ukomeye, kandi iyo fondasiyo, aho mugejeje njyewe na Visi Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga dushobore natwe kuzana umuganda wacu kugira ngo dukomeze dutere imbere”.

Tariki 04 Ukuboza 2019 nibwo Perezida mushya w’ urukiko rw’ Ikirenga yagizwe Dr Nteziryayo Faustin naho visi Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga agirwa Mukamulisa Marie Therese.

UWIMPUHWE Egidia


IZINDI NKURU

Leave a Comment