Imyaka 29 irashize, bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi ihungabana ari ryose


“Ihungabana nagize rya mbere ni ukubura abantu, mburira abantu mu kiliziya, umugabo bahise bamwica ku ikubitiro n’umwana w’imfura, nsigarana uwo w’amezi atatu.”

Yakomeje atangaza ko nta gitero na kimwe kitamugeze, ariko mu ihungabana rye ntiyifuzaga kwibuka, gutanga ubuhamya, kumva Radio mu cyunamo, yumvaga yahora yigunze nta bantu.

Biravugwa na Jeanne Mukansonera w’imyaka 55, ubu arimo gukira ihungabana yabanye naryo kuva mu 1994 nyuma yo kubona no kurokoka ubwicanyi bwatwaye abe.

Ndashimira Kagame, ingabo z’u Rwanda hamwe n’Imana, ariko aranashimira cyane ikigo cy’Ejo hazaza cyabazaniye abaganga babakurikiranye mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, aho we na bagenzi be bagiye boroherwa bagaruka mu buzima busanzwe.

Indwara zo mu mutwe zitandukanye zisanzwe mu bibazo byugarije Abanyarwanda muri iki gihe, ariko ihungabana n’agahinda gakabike mu barokotse ni zimwe mu zibakomereye.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu 2018 n’ikigo cya leta gishinzwe ubuzima (RBC) buvuga ko 20% by’Abanyarwanda “bagendana n’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ibibazo byo mu mutwe”.

 

 

 

 

Source: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment