Imvura idasanzwe n’umuyaga byatunguranye mu Mujyi wa Kigali


Ku masaha y’igicamunsi kuri uyu wa gatatu tariki 12 Nzeli 2018, mu Mujyi wa Kigali rwagati haguye imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi, yangije ibintu byinshi, dore ko yari iguye itunguranye ahagana mu masaha ya saa kumi.

Ibiti byarimbutse byitambika mu mihanda kubera imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi

Iyi mvura kandi yagushije ibiti mu bice bitandukanye, bigwira imodoka hafi ya Rond Point nini yo mu Mujyi wa Kigali, inyubako izwi nka T 2000 amwe mu mabati ayisakaye yagurutse agwa mu nkengero zayo no mu muhanda, ndetse n’ahandi hirya no hino mu Mujyi rwagati ibyapa binini biranga ibikorwa byari byahanutse, amashami y’ibiti yahanutse, mbese byari ibintu bidasanzwe mu gihe ibi byose byabaye mu gihe cyitageze ku isaha.

Abantu bari bumiwe bibaza amaherezo y’iyi mvura ivanze n’umuyaga mwinshi itera ibiza nk’ibi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri uku kwezi kwa Nzeri hazagwa imvura izagera ku kigero cyo hejuru y’isanzwe iboneka mu majyepfo, uburengerazuba n’amajyaruguru.

Imodoka yangiritse ku buryo bukomeye nyuma yo kugwirwa n’igiti

Ibi bibaye aho ejo hashize kuwa Kabiri tariki 11 Nzeli 2018, Umu motari witwaga Habiyakare Hassan w’imyaka 48 wari utwaye Moto ava i Nyamirambo yerekeza mu Mujyi wa Kigali, yagwiriwe n’igiti cyahiritswe n’imvura ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SSP Ndushabanda Jean Marie Vianney, yasabye abashoferi n’abamotari kwitwararika cyane muri ibi bihe by’imvura bakirinda kuyigendamo.

 

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment