Imvura idasanzwe muri Kirehe yatwaye n’ubuzima


Ejo hashize ku cyumweru tariki 10 Werurwe 2019, ahagana mu ma saa saba z’amanywa, mu Karere ka Kirehe haguye imvura idasanzwe ivanze n’urubura ihitana umuntu umwe wagwiriwe n’urukuta rw’inzu, abandi batatu barakomereka ndetse inangiza ibikorwa binyuranye harimo Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye mu murenge wa Nyarubuye mu Kagari ka Nyabitare hamwe n’ibindi bikorwa binyuranye.

Urwibutso narwo rwangijwe bikomeye n’imvura

Iriya mvura yanangije inyubako y’akagali hamwe na hegitari 183 z’imyaka zirimo hegitari 114 z’urutoki, hegitari 43 z’ibigori, hegitari 23 z’imyumbati na hegitari 3.5 z’umuceri.

Imyaka y’abaturage nayo yangijwe n’imvura

Nsengiyumva Jean Damascene, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ubukungu, yagize icyo abwira itangazamakuru ku bijyanye n’iyi mvura yaje idasanzwe, ati “imvura yaguye mu ma saa saba z’amanywa, ihitana ubuzima bw’umusaza wari utuye mu murenge wa Kigarama abandi batatu barakomereka ariko bahise bajyanwa ku bitaro bya Kirehe ariko turacyabarura ibintu byinshi byangijwe n’iyi mvura birimo amashuri, n’ibindi byinshi, kuko uretse imirenge ibiri gusa ya Gatore na Gahara, ahandi hose yahaguye kandi yangiza ibintu byinshi”.

Ibi bibaye bikurikira imvura yagu mu ntangiriro z’uyu 2019 aho haguye imvura idasanzwe yaguye isaha imwe gusa ariko ikangiza inzu 228 z’abaturage, ibikoni bitanu n’ insengero ebyiri.

 

TUYISHIME Ericf

IZINDI NKURU

Leave a Comment