Haranugwanugwa uzasimbura ku butegetsi Kim Jong-Un


Ikigo gishinzwe ubutasi muri Koreya y’Epfo cyatangaje ko umukobwa wa Kim Jong-un, amaze igihe ahabwa amasomo ajyanye n’imiyoborere kugira ngo azasimbure se ku buyobozi bwa Koreya ya Ruguru.

Kim Jong-Un yatangiye kuyobora Koreya ya Ruguru mu 2011, nyuma y’urupfu rwa Kim Jong-il.

Ibijyanye n’aya makuru y’uru rwego rw’ubutasi byatangajwe Bloomberg cyatangaje ko uru rwego rw’iperereza kuwa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024, rwakoze inama ari nayo rwagaragarijemo ko uyu mukobwa wa Kim Jong-Un witwa Kim Ju-ae ariwe uzayobora igihugu nyuma ya se.

Aya makuru atangajwe nyuma y’igihugu uyu mukobwa amaze agaragara ari kumwe na se mu bikorwa bitandukanye cyane cyane ibijyanye n’igisirikare. Mu 2022 bombi bagaragaye barikumwe ubwo Koreya ya Ruguru yamurikaga ibisasu bya missile bishobora kwambukiranya imigabane.

Kuba Kim Ju-ae yasimbura se ku buyobozi nta gitangaje cyane kirimo cyane ko uyu muryango umaze igihe kinini usimburana ariwo uyoboye Koreya ya Ruguru.

 

 

 

 

 

INKURUYA IMANISHIMWE Alice


IZINDI NKURU

Leave a Comment