Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, ku bw’iganze amajwi 331 kuri 557 y’abagizeInteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, yatoye icyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier nyuma y’amezi atatu gusa agiye kuri uwo mwanya.
Ikinyamakuru cya Al Jazeera, kivuga ko iki cyemezo cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko, kirushijeho kongerera ubukana ibibazo bya politiki y’u Bufaransa ndetse no kuzamura ibibazo bijyanye n’ingengo y’imari y’Igihugu y’umwaka utaha.
Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuje imbaraga yishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira icyo cyifuzo nyuma y’uko Barnier w’imyaka 73, akoresheje ububasha budasanzwe maze agashyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ingengo y’imari abagize Inteko batabanje kubitorera.
Nyuma y’iki cyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma ya Barnier, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Yael Braun-Pivet yemeje ko agomba guhita yegura ndetse ubwegure bwe akabushyikiriza Perezida Emmanuel Macron.
Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangaje ko ubu igitutu kiri kwiyongera kuri Perezida Macron nubwo atavuze ko na we akwiye kwegura, gusa yongeraho ko ariwe wenyine ufite ijambo rya nyuma kuri ibi bibazo bya politiki byugarije u Bufaransa.
Hagati aho, Mathilde Panot, Perezida w’umutwe w’Inteko Ishinga Imategeko, yabwiye abanyamakuru ko ubu bari gusaba ko Perezida Macron akwiye kwegura.
Yagize ati:”Ubu turahamagarira Macron kuva ku butegetsi akagenda, ndanasaba ko amatora ya Perezida akorwa hakiri kare kuko yakemura ibibazo bya politiki bitwugarije”.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa kane nimugoroba, Perezida w’u Bufaransa ageza ijambo ku baturage rinyura kuri televiziyo, ari mu Ngoro y’umukuru w’igihugu ya Champs Elysee.
@umuringanews.com