Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere y’ubukungu, Habineza Jean Paul, yatangaje ko imvura yaguye cyo kuwa 15 Werurwe 2025, yangije umuceri kuri hegitari zisaga 100.
Ati “Umwuzure wibasiye igishanga cya Ngiryi muri Musha, ariko si ho gusa kuko no mu murenge wa Kibilizi muri Duwani naho hageze umwuzure mu gishanga.”
Yakomeje agira ati “aho muri Ngiryi hangiritse hegitari zisaga 80, mu gihe kuri Duwani hangiritse hegitari ziri hafi ya 20.”
Habineza yavuze ko ibyangijwe n’imvura bitari byagafatiwe ubwishingizi bw’ibihingwa, kuko bari babanje gukusanyiriza amafaranga hamwe bitegura kujya kubusaba mu cyumweru gitaha.
Yasabye abahinzi kurushaho kwitabira gahunda yo gushinganisha ibihingwa byabo kuko haba harimo nkunganire ya Leta ingana na 40% mu gihe umuhinzi we yiyishyurira 60%.
INKURU YA TUYISHIME Eric