Sosiyete Sivile yikomye ingabo za FARDC ku kuba M23 ikomeje kwigarurira ibice binyuranye itarwanye

Ihuriro rya sosiyete sivile zo muri teritwari zigize intara ya Kivu ya Ruguru riranenga gusubira inyuma kw’ingabo za DR Congo zikareka umutwe wa M23 ugafata uduce dutandukanye nta uwukoma imbere. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, M23 yafashe utundi duce two mu majyaruguru ya teritwari ya Rutshuru, turimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Édouard), hamwe n’agace ka Rwindi. Utu duce n’utundi byegeranye bivugwa ko twafashwe na M23 nta mirwano ibaye, nyuma y’uko ingabo za leta n’imitwe ya Wazalendo bafatanya, bahunze utu duce bagenzuraga…

SOMA INKURU

Imibereho ya muntu igengwa n’ubwoko bw’amaraso ye

Uko ubwoko bw’ amaraso butandukanye ni nako n’ imyitwarire y’ abantu igenda itandukana, hanagendewe ku gitsina,  imyitwarire ituruka ku ruhererekane rw’ imiryango (genetics) ibi byose bigira uruhare runaka mu myitwarire y’ umuntu nk’ uko byagiye byerekanwa n’ ubushakashatsi butandukanye. Mu bushakashatsi bwakozwe n’ impuguke zo mu Buyapani, zagaragaje ko abafite bene aya maraso ari abantu basabana kandi igihe cyose baba biteguye gufungura ubucuti. Mu bijyanye n’ imyitwarire, umuntu ufite amaraso ya A yihugiraho, gusa ariko akaba umuntu wihangana, wifata agapfira muri Nyagasani. Ikindi ni uko ari umuntu ubasha kureba kure,…

SOMA INKURU

Urupfu rwa Mr Ibu rwashegeshe abakunzi ba Sinema

Inkuru y’urupfu rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu yamenyekanye kuwa Gatandatu tariki 02 Werurwe, aho yaguye mu bitaro bya Evercare Hospital azize indwara y’umutima. Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu yavuze ko yababajwe cyane n’urupfa rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu, ndetse ko Abanya-Nigeria batakaje umugabo wagize uruhare mu gukundisha amahanga sinema ya Nigeria. Perezida Tinubu, yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Mr Ibu, mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru tariki 03 Werurwe n’Umujyanama we wihariye ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi, Ajuri Ngelale. Ni…

SOMA INKURU

“Hepatite” indwara zibasira umwijima izivugana benshi ku isi nta gikozwe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, OMS ryatangaje ko bizagera mu 2040 umubare w’impfu ziterwa n’indwara ya Hepatite wararenze uw’iziterwa na Sida, Igituntu na Malaria byose hamwe. Mu makuru OMS iheruka gushyira hanze yagaragaje ko ubwoko butandukanye bwa Hepatite buri mwaka bwica abagera kuri miliyoni hirya no hino ku Isi. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Ghebreyesus yavuze ko uretse kuba iyi ndwara yica buri mwaka hari n’umubare munini w’abatuye Isi babana nayo. Ati “Miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi zibana na Hepatite zitabizi nubwo uyu munsi aribwo…

SOMA INKURU

Umuhanzi ukunzwe muri Afurika amashusho y’indirimbo ye yamuteje ikibazo gikomeye

Ni amashusho y’indirimbo ya Asake ‘Only Me’ yashyize hanze tariki ya 29 Gashyantare 2024, agaragaramo ari kumwe n’ababyinnyi be bambaye nk’abapadiri ndetse bari gukora imwe mu migenzo ikorerwa mu Kiliziya. Uyu muhanzi ugezweho muri Afurika akomeje kwatswaho umuriro kubera amashusho y’indirimbo ‘Only Me’, benshi bagaragaza ko atesha agaciro Abakirisitu. Muri aya mashusho hari aho Asake agera ari kuri Alitari akajya atera ababyinnyi be amafaranga bakagwa hasi nabo bambaye nk’abapadiri, benshi bagaragaje ko ari ugusuzugura Kiliziya. Aya mashusho akijya hanze yateje impagaragara kuri ‘X’, aho abantu batandukanye bagiye bamubwira ko gukora…

SOMA INKURU

Imyumvire yo kugendera kure yatiza umurindi SIDA ikomeje kwica abatari bake ku isi

Kwandura virusi itera SIDA kuri ubu ntibikiri nk’uko byari mu myaka 20 ishize, ariko ntibibujije ko SIDA ikiri ikibazo gikomeye gihangayikishije isi. Ku rwego rw’isi abasaga miliyoni 38,4 bafite virusi itera SIDA, muri bo miliyoni 36,7 ni abantu bakuru naho miliyoni 1,7 ni abana bari munsi y’imyaka 15, mu gihe 54% by’abafite virusi itera SIDA ari abagore n’abangavu, abenshi ni abo muri Afurika y’ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye. Ubushakashatsi bwakusanyije ibitekerezo by’inzobere ku bijyanye n’impamvu abantu barushaho kumva nabi iby’ubwandu bwa virusi SIDA kugeza aho iki cyorezo cyararika…

SOMA INKURU

Hakomeje kwibazwa ikihishe inyuma yo gucika intege kwa APR FC imbere ya Gasogi United

Umukino uheruka guhuza APR FC  na Gasogi United, aya makipe yombi yanganyije 0-0 ariko biciye muri penaliti, Gasogi United isezerera ikipe y’Ingabo kuri penaliti 4-3. Benshi bahise batangira kwibaza ibanga Gasogi United igendana iyo igiye gukina na APR FC, cyane ko bimaze kugaragara ko ikomeje kuyigora aho bahuriye hose. Aganira n’itangazamakuru, rutahizamu w’iyi kipe, Iradukunda Kabanda Serge, yavuze kimwe mu bimaze iminsi bibafasha kudatsindwa n’iyi kipe y’Ingabo. Ati “APR FC tuyifata nk’izindi kipe. Ni ikipe tumaze kumenyera, turayiga iyo tugiye gukina. Tukiga imikinire yayo. Umukino wa gicuti twakinnye tukayitsinda, watumye…

SOMA INKURU

Umubyeyi wa Miss w’u Bubiligi 2024, Madamu Gakire yatangaje byinshi ku intsinzi y’umwana we

Gakire Joceline, akaba umubyeyi wa Miss Kenza Johanna Ameloot wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024 ahigitse abakobwa 32, yatangaje ko byamuteye ishema cyane ndetse anasobanura ko iyi ntsinzi ari iy’igihugu cye cy’inkomoko u Rwanda. Ati “Icyo nababwira ni uko nanjye byantunguye ariko narishimye cyane , byateye ishema u Rwanda igihugu nturukamo ari nacyo gihugu cya Kenza, birongera bitera ishema n’igihugu yavukiyemo cy’u Bubiligi. Urebye  amateka twaciyemo, icyo twishimira ni uko aba bana twabyaye baduhesha ishema, mbega Kenza sinzi uko namuvuga.” Yakomeje avuga ko ibyabaye ku mukobwa we atari abyiteze,…

SOMA INKURU

Uwahoze mu Nteko Ishingamategeko ya DRC yinjiye mu ihuriro ririmo M23 anatangaza icyabimuteye

Kuwa 26 Gashyantare 2024 nibwo uwahoze ari umudepite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC, Mamba Jean Jacques  yatangaje ukwinjira kwe muri AFC (Alliance Fleuve Congo) ifite M23 nk’umutwe wa gisirikare wayo, ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi. AFC ni ihuriro ryashinzwe mu Ukuboza 2023 na Corneille Nangaa wabaye Perezida wa Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri RDC, rikaba rikorana na M23 nk’umutwe wayo wa gisirikare. Mamba yasobanuye ko yiyunze kuri AFC kugira ngo yifatanye na bagenzi be bari muri iri huriro gushakira RDC amahoro yakomeje kubura…

SOMA INKURU

Bruce Melodie atangaza byinshi akesha Trace Awards

Umuhanzi  Itahiwacu Bruce  uzwi nka Melodie witegura gushyira hanze album yise “Sample” muri Gicurasi, yatangaje ko igihembo cya Trace Awards nk’umuhanzi wahize abandi mu Rwanda muri 2023 byatumye arushaho kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku ruhando rw’isi. Ibi Melodie akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Trace FM yo muri Kenya cyagarutse ku muziki we n’ishusho afite kuri Trace Awards iherutse kubera mu Rwanda. Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya mu bikorwa bitandukanye bya muzika, yajyanye na Producer Prince Kiiiz ubarizwa muri Country Records Bruce Melodie avuga ko bwa mbere bamubwira ko azaririmba…

SOMA INKURU