Rayon Sports mu ihurizo ryo guhitamo umutoza

Tariki ya 24 Ukuboza 2019, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwamaze gutandukana n’uwari umutoza mukuru, Javier Martinez Espinoza kubera umusaruro muke. Nyuma y’iminsi 2, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko bwatangiye ibiganiro n’abatoza bashobora kuba baza gusimbura uyu munya-Mexique. Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ku rutonde bafite abatoza 5 barimo kuganira nabo, ku buryo shampiyona izajya gusubukurwa yaramenyekanye. Yagize ati“nibyo twatangiye ibiganiro n’abandi batoza, turimo kuganira n’abatoza bagera kuri 5. Sinakubwira ngo ni runaka cyangwa runaka ariko shampiyona izajya gusubukurwa mu cyumweru gitaha Rayon Sports…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yitabiriye imurikwa ry’ikirango cy’imikino BAL

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Ukuboza 2019, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo kumurika ikirango cy’imikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball ya Afurika. Perezida Paul Kagame yamuritse ku mugaragaro iki kirango gishya cya Shampiyona ya Basketball muri Afurika yiswe ‘Basketball Africa League’ (BAL) mu gikorwa cyabereye muri Kigali Arena. BAL ni irushanwa ryatekerejwe ku bufatanye bwa Shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) n’Ishyirahamwe ry’uyu mukino ku Isi (FIBA). Umukuru w’Igihugu yashimye ubufatanye bwa NBA na FIBA bwabyaye irushanwa rikomeye.…

SOMA INKURU

Capitaine wa Rayon Sports yanyomoje ibimaze iminsi bimuvugwaho

Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rutanga Eric, yanyomoje amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na Yanga Africans yo muri Tanzania aho yemeje ko ibi ari ibihuha. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Rutanga, yavuze ko nta biganiro byizege biba hagati ye n’iyi kipe yo muri Tanzania. Yagize ati “Ariya makuru nayafata nk’ibihuha, ntabwo njyewe nerekeje muri Yanga SC, njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports. Hagize n’ibiganiro bibaho bavugana n’Abayobozi kuko njye sindavugana nayo, mfite imyaka ibiri ya Rayon Sports, ntabwo ndi umukinnyi wigurisha. Yanga…

SOMA INKURU

Nyuma yo kwegura ku buyobozi bwa FERWACY ibintu byahinduye isura

Nyuma yo gushinjwa ruswa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Aimable Bayingana na komite bari bafatanyije kuyobora FERWACY, batangaje ko beguye ku mirimo bakoraga, kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB”, rutangaza ko ruri gukora iperereza kuri ibyo birego, ariko ko kuri ubu nta kindi rwabivugaho. Aimbable Bayingana ahakana avuga ko nta kibi yakoze. Yemeza iyegura rya Bayingana, Minisiteri y’imikino mu Rwanda yavuze ko nayo izakora iperereza kubyo ashinjwa. Iyo minisiteri yabwiye ibiro ntaramakuru “AFP” ko iteganya gushyiraho gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ireba imikino yose…

SOMA INKURU

Komite nyobozi ya FERWACY yeguye

Amakuru yacicikanye hirya no hino, ni uko mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019, Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) yari irangajwe imbere na perezida Aimable Bayingana wari umaze imyaka 11 ayiyobora yeguye ku mirimo yayo. Iyi komite yari igizwe na Perezida Bayingana, Benoit Munyankindi wari visi perezida wa mbere, Francois Karangwa wari visi perezida wa kabiri, abajyanama babiri, Nosisi Gahitsi Toussaint wari umunyamabanga mukuru ndetse n’umubitsi, Rwabusaza Thierry yose yeguriye rimwe. Kwegura kwa Aimable Bayingana na bagenzi be kuravugwa nyuma y’inkuru ikinyamakuru Taarifa cyanditse…

SOMA INKURU

Nyuma y’amezi 18 adatanga umusaruro yirukanywe

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze kwirukana umutoza Unai Emery wari umaze umwaka n’ amezi 6 asimbuye Arsene Wenger. Uyu mutoza wari umaze amezi 18 atoza iyi kipe yirukanywe nyuma yo kudatanga umusaruro yari yitezweho dore ko yari amaze gutsindwa imikino myinshi. Freddie Ljungberg niwe wagizwe umutoza w’ agateganyo wa Arsenal. Freddie w’ imyaka 42 akomoka mu gihugu cya Sweden yahoze ari umukinnyi w’ umupira w’ amaguru. Ikipe ya Arsenal yari imaze imikino 7 itaratsinda dore ko yaraye itsinzwe 2-1. Kumara imikino 7 itaratsinda byaherukaga mu 1992. Arsenal igihe yari…

SOMA INKURU

Mbere y’umukino ziri bucakiraniremo, Musanze FC yishongoye kuri Gasogi biratinda

Team Manager akaba n’umuvugizi wa Musanze FC iri bucakirane na Gasogi kuri uyu wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019, NIYONZIMA Patrick nyuma yo kubazwa uko ikipe ya Musanze yiteguye Gasogi, yabanje araseka cyane, asubiza ko Gasogi atari ikipe ibasaba kwitegura bihambaye, anashimangira ko bazayisekura nk’abasekura ubunyobwa bwumye. Yagize ati “Hahahahaaa uransekeje cyane, Gasogi na Musanze ntabwo ari umukino ukomeye, Gasogi ni ikipe ntoya cyane tuzakubitira KNC Regional yumirwe, Gasogi si izina rikomeye si Mazembe si na Barcelona, ikindi ni uko ku ruhande rwa Musanze imbere ya Gasogi ngo bizaba ari…

SOMA INKURU

Umutoza n’abakinnyi ba AS Kigali bakebuwe

Ni inama yabaye nyuma y’uko iyi kipe yashoye amafaranga menshi ku isoko igura abakinnyi benshi kandi beza ariko ikaba iri ku mwanya 14 mu makipe 16, imaze gutsinda umukino umwe, inganya 4 mu gihe yatsinzwe imikino 3. Iyi nama kandi yabaye nyuma yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi barimo uwari perezida Pascal Kanyandekwe ndetse n’umunyamabanga Komezusenge Daniel. Iyi nama idasanzwe yari igamije kureba ikibazo kiri muri AS Kigali gituma ikipe ibura umusaruro kandi bigaragara ko ifite abakinnyi beza mu gihugu. Muri iyi nama habayeho icyo umuntu yakwita gusasa inzobe abakinnyi…

SOMA INKURU

Sugira yahejwe no mu ikipe yiyumvagamo

Umutoza w’Amavubi,Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 27 bagomba kumufasha gutangira urugendo rwerekeza muri CAN 2021 izabera muri Cameroon batarimo Sugira Ernest watsindaga igitego muri buri mukino wose yakiniraga Amavubi ndetse aherutse kuyahesha itike yo kwerekeza muri CHAN 2020. Mashami uzahera uru rugemdo ku ikipe ya Mozambike kuwa tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo,yakoze impinduka zitandukanye aho yahamagaye abakinnyi 11 bakina hanze y’u Rwanda barimo umunyezamu Mvuyekure Emery utari uherutse guhamagarwa. Mashami umaze iminsi ari mu buryohe n’abafana b’Amavubi,yahamagaye aba bakinnyi 27 batarimo Sugira Ernest. Amavubi azakina na Mozambique…

SOMA INKURU

Hatangajwe ikihishe inyuma mu gutakaza amanota kwa gikundiro

Umutoza wa Rayon Sports,Javier Martinez Espinoza yatangaje ko ikipe ye yabuze amahirwe mu mukino yanganyijemo na Etincelles FC 0-0 anashimangira ko iyo Rutanga abasha kwinjiza penaliti yahawe byari kubafasha gutahana amanota 3. Rayon Sports yahushije uburyo bwinshi bw’ibitego imbere ya Etincelles FC,yananiwe gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya bituma iguma ku mwanya wa 05 wa shampiyona. Javier Martinez Espinoza umutoza mukuru wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko batahiriwe n’uyu mukino gusa ngo iyo Eric Rutanga yinjiza penaliti byari koroshya imibare. Yagize ati “Twagerageje gukora cyane mu mukino ariko penaliti yahushijwe na Rutanga…

SOMA INKURU