Boris Johnson mu nzira zo kwegura


Hashize iminsi ibiri abagize Guverinoma ya Boris Johnson batangiye kwegura hamwe n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’igihugu, umwe mu bantu ba hafi ba Johnson yatangaje ko mu masaha 48 ashize, yari afite gahunda yo gukomeza guhatana ku buryo adatega amatwi amajwi amusaba kwegura. Gusa aho bigeze ngo ni uko ari bwegure.

Bivugwa ko ari buve ku buyobozi bw’ishyaka rye ariko akaguma ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’Agateganyo kugeza mu Ukwakira ubwo iri shyaka rizakorera amatora rikemeza umuyobozi waryo mushya.

Johnson byitezwe ko ageza ijambo ku baturage b’u Bwongereza kuri uyu wa Kane. Bivugwa ko Johnson yamaze gutegura ibaruwa ijyanye n’ubwegure bwe ko igisigaye ari uko abitangaza.

Boris Johnson yakunze kunengwa kubera imyitwarire idahwitse. Byafashe indi ntera nyuma y’aho Chris Pincher wari ushinzwe imyitwarire y’abadepite bo mu ishyaka ridaharanira impinduka, yashinjwaga ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Boris Johnson yamenye ibyo birego akiri umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga mbere y’uko Pincher ahabwa umwanya muri Gashyantare 2021. Boris yavuze ko ibyabayeho ari amakosa.

 

NYIRANGARUYE Clementine


IZINDI NKURU

Leave a Comment