Mu kiganiro n’Ibiro Ntaramakuru bya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (WAM), Minisitiri w’Ikorabuhanga na Inovasiyo mu Rwanda, Ingabire Paula, yatangaje ko u Rwanda rwifuza gukorana na UAE mu ikoranabuhanga, cyane cyane ko icyo gihugu kimaze gutera imbere mu nzego zirimo ikoranabuhanga ryifashishwa mu kumenya amakuru y’ahantu runaka (geospatial technology). Ikoranabuhanga rya geospatial ni ingenzi cyane kuko ritanga ubusobanuro bw’amakuru ari ahantu runaka, ayo makuru akaba yakwifashishwa mu gufata ibyemezo bitandukanye. Nk’urugero, ikoranabuhanga rya Google Map n’iryerekana uko ikirere gihagaze rishingira kuri ‘geospatial technology.’ U Rwanda rurifuza iri koranabuhanga kuko amakuru ariturukamo…
SOMA INKURUCategory: politike
Uko igitondo cy’umunsi wa mbere wo gufungura umupaka wa Gatuna cyifahse
Nyuma y’ibiganiro Lt Gen Mohoozi Kainerugaba yagiranye na Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda yahise isohora itangazo rimenyesha ko uyu mupaka uzongera gufungura tariki 31 Mutarama 2022. Mbere gato y’uko saa sita z’ijoro ryo ku wa 31 Mutarama 2022 zigera, abakozi bo mu rwego rw’abinjira n’abasohoka bari bamaze kwitegura gutangira akazi kabo, ari na ko abo mu nzego z’ubuzima na bo bari bamaze kuhagera kugira ngo uwaza gukenera gufashwa bimworohere. Saa Sita zimaze kugera na nyuma yaho gato nta kidasanzwe cyabaye kuko n’ubwo umupaka wari ufunguye ariko ari imodoka cyangwa…
SOMA INKURUUrubanza rwa Sankara n’abagenzi be rwasubukuwe, yagaragaje impamvu zimworohereza igifungo
Kuri uyu mbere tariki 31 Mutarama 2022, nibwo hasubukuwe urubanza Sankara, Paul Rusesabagina na bagenzi babo 19 baregwamo ibyaha by’iterabwoba bakoreye mu mitwe ya MRCD/FLN na FDLR/FOCA. Haburanwe ku ngingo y’ubujurire bw’abaregwa ku bijyanye n’ibihano Urukiko Rukuru rwabakatiye. Ni yo yari kuburanwaho ku wa 28 Mutarama 2022, iburanisha rirasubikwa kuko Me Twajamahoro Herman wunganira batatu muri 19 baregwa yari yagize ibyago, hakemezwa ko ataburana adatuje. Barindwi mu baregwa ni bo bavuze ko batagabanyirijwe igihano mu buryo buhagije na ho batanu bifuza ko basubikirwa igihano bagasubizwa mu buzima busanzwe. Abajuririye kutagabanyirizwa…
SOMA INKURUZambia kimwe mu bihugu by’Afurika impfu z’abana n’abagore ziri hejuru
Minisitiri w’ubuzima muri Zambia, Sylvia Masebo mu ntangiriro z’iki Cyumweru uwa ubwo yagiriraga uruzinduka mu bitaro UTH Lusaka, Minisitiri yatangaje ko buri cyumweru abagore bari hagati y’abagore 10 ndetse na 15 bapfa babyara ko ndetse abana bagera ku ijana bapfa bavuka. Sylvia Masebo yatangaje ko bibabaje kuba abana n’ababyeyi babura ubuzima kandi ari ibintu bishobora kwirindwa, kubera amakosa akorwa mu gihe cyo kubyaza. Yavuze ko mu gihe haba hakoreshejwe ibikoresho bigezweho mu buvuzi n’abaganga babizobereye. Buri mwaka, abana basaga miliyoni 2.6 ku Isi bapfa bavuka kandi 98 % ni abo mu…
SOMA INKURUAbapolisi bo mu nzego zinyuranye bazamuwe mu ntera, 481 basezererwa nta mpaka
Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022, Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba ofisiye bakuru 109 ba Polisi y’u Rwanda, hanemerejwe Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda 4483. Abakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bajya ku rya Assistant Commissioner of Police(ACP) ni bane aribo CSP Sam Bugingo, CSP Aloys Munana Burora, CSP Rutagarama Kanyamihigo na CSP Edmond Kalisa Abari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) batatu bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent…
SOMA INKURUMinisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yasabiwe kwegura
Ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yitabaga abagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022, yasabiwe kwegura ashinjwa ko yabeshye kuko hari aho yavuze ko amabwiriza yose abuza abantu guhurira hamwe mu bihe bya guma mu rugo yubahirijwe. Ikindi gihe ngo yasabye imbabazi ko yakoze ibirori ku wa 20 Gicurasi 2020 ariko ko yari azi ko ari ibijyanye n’akazi. Amagambo nk’aya yanavuzwe kenshi n’Umuyobozi w’Inteko, Jacob Rees-Mogg, ko umuhuro Bosis yagiyemo wari ufitanye isano n’akazi. Ati “Niba abantu bakoze umunsi wose, baba bagomba kurya, bagomba…
SOMA INKURUMalawi: Perezida Chakwera yasezereye guverinoma yose
Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi yirukanye abagize guverinoma bose kubera impungenge atewe na ruswa. Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo kuwa mbere, Perezida Chakwera yiyemeje “guhangana n’imyifatire idakurikije amategeko y’abakozi ba leta”. Yavuze ko abagize guverinoma bashya bazatangazwa mu minsi ibiri. Abaminisitiri batatu bari kuregwa ibyaha binyuranye, barimo minisitiri w’ubutaka watawe muri yombi mu kwezi gushize aregwa kurya ruswa. Minisitiri w’umurimo ushinjwa kunyereza imari yagenewe kurwanya Covid, naho minisitiri w’ingufu araregwa amanyanga mu bucuruzi bw’ibitoro. Bose bahakana ibyaha bakekwaho. Chakwera yatowe mu 2020 yizeza kurwanya ruswa ariko mu cyumweru gishize amatsinda…
SOMA INKURUAbasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba
Abasirikare 8,500 b’Amerika bambariye urugamba, baryamiye amajanja biteguye koherezwa aho rukomeye igihe icyo ari cyo cyose, muri iki gihe ubushyamirane kuri Ukraine burimo kwiyongera, nkuko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, Pentagon. Uburusiya bukomeje guhakana buvuga ko budateganya kugaba igitero cya gisirikare muri Ukraine, nubwo bwakoranyirije abasirikare 100,000 hafi yayo. Ku wa mbere, Perezida w’Amerika Joe Biden yagiranye inama kuri videwo n’inshuti z’Amerika z’ibihugu by’i Burayi, mu gihe ibihugu by’i Burayi n’Amerika bifite intego yo kugera kuri gahunda bihuriyeho mu gihe Uburusiya bwaba bushotoranye. Pentagon yavuze ko nta cyemezo cyari cyafatwa…
SOMA INKURUGisagara: Abasenyewe n’ibiza bijejwe ubufasha
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara, bwijeje imiryango iherutse gusenyerwa n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize ko hari amabati asaga 200 bazashyikirizwa kugira ngo abafashe gusana inzu zabo zangiritse. Imvura nyinshyi ivanze n’umuyaga, inkuba n’urubura ku wa Kane niyo yibasiye tumwe mu tugari two mu mirenge wa Save na Musha mu karere ka Gisagara, iyi mvura yasize zimwe mu nzu z’abaturage zangirika mu gihe izindi zasenyutse ku buryo abaturage bazivuyemo. Aba baturage basabye guhabwa ubufasha cyane cyane amabati yo kwifashisha mu gusana inzu zabo, kuko andi yamaze kwangirika ku buryo…
SOMA INKURUAbanyamayaga basezeranyijwe guca ukubiri n’ibura ry’amazi
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Mutarama 2022, ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, yasuraga ibikorwa remezo bitandukanye by’amazi n’amashanyarazi mu Ntara y’Amajyepfo, yasezeranyije abanyamayaga guca ukubiri n’ibura ry’amazi. Hamwe mu ho yasuye ni urugomero rw’amazi rwa Shyogwe- Mayaga ruri hagati y’uturere twa Ruhango na Muhanga rufite n’uruganda ruyatunganya akoherezwa mu baturage kuko rwagenewe kuyakwirakwiza mu gice cy’Amayaga. Urwo rugomero rwakozwe kugira ngo rukwirakwize amazi mu gice cy’Amayaga cy’uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza ndetse no mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Mu 2019 rwarangiritse kubera…
SOMA INKURU