Kwakira abimukira ntibivugwaho rumwe, u Rwanda ruti “Tuzubahiriza amategeko mpuzamahanga”

Hashize iminsi mike uRwanda n’Ubwongereza byemeranyije kwakira impunzi n’abimukira binjiye  muri icyo gihugu mu  buryo bunyuranyije n’amategeko, bagafashwa kwitabwaho nyuma ababishaka bakazasubira mu bihugu byabo bakomokamo. Kuwa 14 Mata 2022, nibwo ibihugu byombi byagiranye amasezerano,agamije ko izo mpunzi zagira imibereho myiza . Ayo masezerano agena ko Ubwongereza buzafasha uRwanda  gushora imari muri serivisi zijyanye no kubaka ibikorwaremezo, nk’amashuri, iterambere rigamije guhanga imirimo  haba kuri bo ndetse n’Abanyarwanda ,n’ibindi. Ubwo hashyirwagaho umukono ku masezerano, Minisitiri w’Ubwongereza(Home Secretary) ,Priti patel, yasobanuye ko abazaza, ari abinjiye mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe. Yagize…

SOMA INKURU

Ukraine ikomeje kuzahazwa n’intambara, irasaba inkunga ibihugu bikize bigize “G7”

Ku cyumweru tariki ya 17 Mata 2022, umujyanama wa Perezida wa Ukraine mu by’ubukungu, Oleh Ustenko, yatangaje ko Ukraine yasabye ibihugu bikize ku Isi bizwi ku izina rya G7 inkunga ingana na miliyari 50 z’amadorari. Oleg Ustenko ubu busabe yabutangarije kuri Televiziyo y’Igihugu kuwa Gatandatu tariki ya 16 Mata ubwo avuka ko Ukraine ishaka gutanga impapuro mpeshwamwenda mu kuziba icyuho cy’icyuho cya miliyari 7 z’amadolari mu ngengo y’imari. Banki y’Isi iri kwitegura koherereza Ukraine miliyari 1.5 z’amadolari yo gufasha icyo gihugu guhangana n’u Burusiya. Ni amafaranga azaza asanga andi miliyoni…

SOMA INKURU

Haratangwa icyizere cyo kurushaho kubaho neza ku mpunzi ziri mu Rwanda

Hatanzwe inkunga y’asaga miliyoni 5 z’amadorali izifashishwa mu kwita ku mpunzi zituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, zikazafashwa kubonerwa amafunguro n’ibindi nkenerwa. Iyi nkunga yakiriwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa “PAM” ikaba yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba igenewe impunzi 114.153 ziri mu nkambi eshanu zo hirya no hino mu Rwanda. Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines, yashimye abatanze iyi nkunga avuga ko igiye guhindura ubuzima bwa zimwe mu mpunzi z’Abanye-Congo n’Abarundi. Nubwo hari inkunga PAM yakiriye ariko iracyakeneye miliyoni 9.8$ kugira ngo…

SOMA INKURU

Uhanganye na Perezida Macron akomeje gushakirwa inenge

Uhanganiye na Perezida Emmanuel Macron kuyobora u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangiye gushakirwa inenge aho avugwaho gukoresha nabi umutungo w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi “EU”, ariko we akemeza ko ari uburyo bwo kumwangisha rubanda. Mu gihe habura iminsi itandatu hakabaho icyiciro cya kabiri cy’amatora, Marine Le Pen akomeje gushinjwa gukoresha nabi amafaranga y’uriya muryango ubwo yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko wa “EU”. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikinyamakuru cyo mu Bufaransa gikora inkuru zicukumbura, Mediapart cyatangaje ko Le Pen ashinjwa gukoresha nabi amayero 137,000. Le Pen kuri uyu wa Mbere…

SOMA INKURU

Iterabwoba rikomeje kuzambya ibintu muri Nigeria

Abaturage basaga ibihumbi 4,800 bamaze guhunga ingo zabo kubera ibitero by’iterabwpba byagabwe mu duce twa Kyaram, Gyambau, Dungur, Kukawa na Shuwaka, duherereye rwagati muri Nigeria. Agatsiko k’abantu bitwaje intwaro bagenderaga kuri moto barashe mu biturage bitanu byo muri Leta ya Plateau, batwika inzu z’abahatuye ndetse abarenga 100 bapfira muri uko kurasana bituma benshi bahunga ingo zabo. Umuvugizi wa Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi muri icyo gihugu, Nneka Ikem Anibeze, yavuze ko abamaze guhunga benshi ari abagore n’abana. Minisitiri w’itangazamakuru muri Nigeria yatangaje ko iyi mitwe y’abagizi ba nabi yitwaje intwaro irimo gukorana…

SOMA INKURU

U Rwanda rugiye gutangira kwakira abimukira, byitezweho byinshi ku buzima bwabo

Kuri uyu Kane tariki ya 14 Mata 2022, nibwo Leta y’U Rwanda yemeranyije n’uyu Bwongereza kwakira impunzi n’abimukira binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko aho bazafashwa kongera kubaho neza, ababishaka basubire mu bihugu baturukamo. Aya masezerano hagati y’impande zombi arasinyirwa muri Kigali Convention Centre, aho ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta na Minisitiri ushinzwe umutekano mu Bwongereza, Priti Patel. Aya masezerano areba abimukira n’impunzi baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’ibyo hanze ya Afurika nibagera mu gihugu bazabaho nk’abandi banyarwanda. Ntibazashyirirwaho ikigo cyihariye bazabamo…

SOMA INKURU

Umuyobozi wa OMS yanenze ivangura mu gufasha abari mu kaga

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Tedros Adhanom Ghebreyesus, yanenze ubusumbane n’ivangura bikomeje kugaragara mu gutabara abaturage bari mu kaga, aho abirabura badafatwa kimwe n’abazungu cyangwa ubundi bwoko. Yavuze ko Isi yashyize umutima cyane ku ntambara ya Ukraine nyamara hari ahandi abaturage bari mu kaga ariko ntawe ubitayeho. Asanga ibikorwa by’ubutabazi bidahabwa umwanya iyo abari mu kaga atari abazungu. Tedros yibajije niba Isi yita kimwe ku buzima bw’abirabura n’ubw’abazungu, agendeye ku kuba abari mu kaga k’intambara yo muri Tigray, Yemen, Afghanistan na Syria, batarigeze bitabwaho nk’uko muri Ukraine…

SOMA INKURU

Ikimenyetso cy’urwango rwateguwe mu myaka 35 ruganisha kuri Jenoside yakorewe abatutsi

Amategeko 10 y’Abahutu ya Gitera Habyarimana Joseph, wari umuyobozi w’Ishyaka APROSOMA  “Association pour la Promotion Social de la Masse” ni ikimenyetso simusiga cy’urwango rwabibwe mu myaka 35 rutegura gukora Jenoside yakorewe abatutsi. Aya mategeko ya Gitera yerekana ko guhindura Abatutsi abantu babi byatangiye kera, ubwo batangiraga kwicwa mu 1959, bakangwa urunuka abandi bagacibwa mu gihugu bakagirwa impunzi mu bihugu bituranye n’u Rwanda n’ahandi. Amategeko 10 y’Abahutu, umuzi w’urwango Amategeko 10 y’Abahutu ni imwe mu nzira nyinshi zakoreshejwe habibwa urwango hagati y’Abahutu n’Abatutsi rwabibwe, rurakura, rugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe…

SOMA INKURU

Tariki 11 Mata itariki yishweho abatutsi batabarika hirya no hino mu gihugu

Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 11 Mata mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hakomeye hiciwe Abatutsi kuri iyi tariki mu 1994. Ingabo z’Ababirigi zataye impunzi z’Abatutsi muri ETO Kicukiro, bicirwa i Nyanza ya Kicukiro Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasaleziyani. Kuva 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha. Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi. Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11/04/1994 bajyanwa…

SOMA INKURU

Uko amatora yifashe mu Bufaransa, uhabwa amahirwe ni nde?

Emmanuel Macron wari usanzwe ari ku ntebe ya Perezida mu Bufaransa ni we wegukanye icyiciro cya mbere cy’amatora y’umukuru w’igihugu n’amajwi 27.6%, akazahangana na Le Pen mu cyiciro cya kabiri. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki 10 Mata 2022, nibwo mu Bufaransa bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu bashaka uzabayobora mu myaka itanu iri imbere. Mu bakandida bari ku isonga bazahatana mu cyiciro cya kabiri ni Emmanuel Macron wiyamamariza manda ye ya kabiri na Mme Marine Le Pen, nyuma y’uko 97% by’amajwi bimaze kubarwa Emmanuel Macron yegukanye amajwi 27.6% akurikiwe…

SOMA INKURU