Meteo Rwanda names districts at risk of heavy rains

Meteo Rwanda, the national meteorological agency, has identified areas in the country that are expected to face heavy rainfall between September and December. The agency’s announcement came during the National Climate Outlook Forum held on Thursday, August 24. According to the forecast, several districts, including Nyamagabe, Nyaruguru (western parts near Nyungwe National Park), Rusizi, Nyamasheke, and parts of southern Karongi, are expected to experience significant rainfall ranging between 700 and 800 millimeters during this period. The projected rainfall is significantly higher than the traditional average, with the maximum recorded in…

SOMA INKURU

Abanyarwanda baraburirwa umuhindo uregereje

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), Aimable Gahigi, arasaba abantu gutangira kwitegura imvura y’umuhindo hirindwa ingaruka zaterwa n’ibiza kuko iyo umuhindo ugitangira ugaragaramo imvura n’umuyaga mwinshi. Abitangaje mu gihe hirya no hino mu Turere dutandukanye, ubuyobozi burimo gukangurira abaturage batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga kwimuka bakajya gutura ahatabateza ibibazo. Mu kiganiro yahaye RBA, Aimable Gahigi, avuga ko mu gihe hitegurwa imvura y’umuhindo, buri muturage akwiye kwisuzuma akareba ko ahanyuraga amazi hameze neza ku buryo azabasha guhita ndetse n’ibindi bijyanye no kwirinda umuyaga mwishi. Avuga ko imyiteguro…

SOMA INKURU

Inyamaswa zikundwa n’abantu zo zibanga urunuka n’uko wakwirwanaho uhuye nazo

Hirya no hino ku isi uhasanga inyamaswa bivugwa ko zikaze cyane ndetse akenshi zitabasha kwihanganira kubona umuntu azica mu maso akaba yazicika zitamwivuganye, ariko nubwo bimeze gutyo usanga zimwe muri zo pariki zirimo isurwa n’abatari bake bagamije kwimara amatsiko bareba izo nyamaswa zitinyitse ku isi. 1.Ingona Ingona niyo nyamaswa ya mbere y’inkazi itihanganira kubona umuntu akaba yayicika itamwishe Ingona ni yo nyamaswa iza ku mwanya wa mbere mu zikaze cyane. Iyi nyamaswa iba mu mazi nubwo rimwe na rimwe iza ku nkombe kota izuba ndetse ikaba iboneka no mu Rwanda;…

SOMA INKURU

Kayonza: Abaturage beretswe uburyo ubuhinzi bwaba inzira y’ubukire

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musafiri Ildephonse, yasabye abaturage bashaka gukira ko bashora imari mu buhinzi, kuko ari umwuga ushobora kuzamura imibereho y’uwukora. Yabitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 Kamena 2023, ubwo yasuraga imishinga y’ubuhinzi itandukanye mu karere ka Kayonza akanifatanya n’abandi bayobozi mu guha impamyabushobozi abafashamyumvire mu buhinzi 255 bahuguwe mu ishuri ry’abahinzi mu murima. Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yagaragaje amahirwe y’imishinga ubuyobozi bw’Igihugu bwahaye abaturage ba Kayonza agamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kurwanya ubukene. Akaba yashimye uruhare rwa buri wese mu…

SOMA INKURU

U Bufaransa bwafashe ingamba zikomeye zo kubungabunga ibidukikije

Hari hashize imyaka ibiri Abadepite bo mu Bufaransa batoye itegeko risaba ko ahantu hagufi hashobora kugendwa n’ubundi buryo butari indege, byaba byiza indege zihagaritswe aho gari ya moshi zibasha kugera, mu kugabanya imyuka yangize ikirere ituruka mu binyabiziga. Ahantu hagufi ni aho gari ya moshi ishobora kugenda amasaha abiri n’igice. Bivuze ko ingendo z’indege hagati y’imijyi nka Paris na Nantes, Lyon na Bordeaux zizajya zifashisha gari ya moshi n’izindi modoka, keretse nk’abantu bashaka kuhava bagiye gufatira indege yerekeza mu mahanga mu wundi mujyi begeranye. Nubwo Guverinoma y’u Bufaransa ibishyizemo imbaraga, abahagarariye…

SOMA INKURU

RDB irasabwa gukura mu gihirahiro abaturage baturiye parike ya Gishwati n’iy’Akagera

Abadepite bagize Kominisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko barasaba Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB gukora uko bashoboye bagakura mu rungabangabo abaturage baturiye Parike ya Giswati n’iy’Akagera. Aba baturage bafite ikibazo cy’uko bafatiwe ubutaka bukazitirwa na RDB mu rwego rwo kwagura izi parike zombi mu ntego yo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo. Gusa ngo mu kuzitira ubu butaka, abaturage babukoreshaga bahise babuzwa kongera kubukoreramo ariko bikorwa nta ngurane bahawe. Ni ikibazo intumwa za rubanda zagaragarije RDB ko kibangamiye abaturage bityo ko niba nta mafaranga barahabwa baba basubijwe ubutaka bwabo bagakomeza…

SOMA INKURU

Congo: Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Umubare w’abamaze kwicwa n’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura idasanzwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze kugera ku bakabakaba 400. Nibura imirambo 394 ni yo imaze gutahurwa nyuma y’icyumweru iyo myuzure yibasiye tumwe mu duce two muri teritwari ya Kalehe nk’uko byatangajwe n’inzego z’ibanze. Imvura idasanzwe yaguye muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku wa Kane, ni yo yeteje imigezi kuzura, bituma habaho inkangu mu duce twa Bushushu na Nyamukubi. Umuyobozi muri Teritwari ya Kalehe, Thomas Bakenga yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP kuri iki Cyumweru ko…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza

Perezida wa Repubulika Paul yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’lburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127. Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe; hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu…

SOMA INKURU

Intandaro y’ibiza byakoze amahano mu Rwanda

Imvura nyinshi muri aya mezi y’itumba irasanzwe mu Rwanda, ariko mu myaka nibura 10 ishize nibwo bwa mbere imyuzure n’inkangu bikomotse ku mvura byishe abantu 130. Imiryango myinshi mu burengerazuba bw’u Rwanda iri mu gahinda. Ibisa n’ibi byaherukaga muri Gicurasi (5) 2020 aho inkangu n’imyuzure byahitanye abantu barenga 70 mu majyaruguru y’u Rwanda. Nabwo ni imvura yari yaguye ijoro ryose. Umuturage wo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero uvuga ko yitwa Twagirimana yabwiye BBC ati: “Imvura yatangiye kugwa nka saa tanu na saa saba z’ijoro, abantu benshi twari…

SOMA INKURU

Rwanda: Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yateje ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Kugeza ubu imibare y’agateganyo itangazwa n’ubuyobozi bw’izi ntara ivuga ko abantu 109 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye. Intara y’Iburengerazuba ni yo yibasiwe cyane n’ibi biza, aho imibare y’agateganyo igaragaza ko abamaze gupfa ari 95. Ni mu gihe Intara y’Amajyaruguru, habarurwa abantu 14 bapfuye. Iyi mvura yasenye ibikorwa bitandukanye birimo inzu z’abaturage, ibikorwa remezo n’ibindi. Mu Karere ka Nyabihu Bitewe n’ibiza by’imvura byaraye byibasiye abaturage, mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba hari abantu 19 bahitanwe n’ibiza ibyatewe n’inkangu…

SOMA INKURU