Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa

Icyegeranyo cya banki y’isi ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kigaragaza ko hagati ya Nyakanga 2021 na Kamena 2022, ibiciro by’ibinyampeke nk’ibigori, ingano n’umuceri byazamutse ku mpuzandengo ya 31% mu bihugu 160 byakorewemo ubu bushakashatsi. Iki cyegeranyo kigaragaza ko u Rwanda rwagerageje guhangana n’iri zamuka bitewe n’uko guhera muri Nyakanga umwaka ushize wa 2021 kugeza muri Mata uyu mwaka, ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda byazamutse munsi ya 2%, mu gihe ibihugu byinshi byari hagati ya 2 na 5% ndetse n’ibindi ibiciro by’ibiribwa byarazamutse bikagera hagati ya 5 na 30%. Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda,  Dr.…

SOMA INKURU

USA: FBI yasatse urugo rw’uwahoze ari Perezida

Uwahoze ari Perezida wa USA, Donald Trump, yatangaje ko kuri uyu wa mbere, abakozi b’Urwego rw’iperereza “FBI”  binjiye mu rugo rwe  ruherereye muri Mar-a-Lago muri Palm Beach muri Leta ya Florida bararusaka. Yatangaje ko abakozi ba FBI binjiye muri iyi nzu bagafungura isanduku abikamo inyandiko n’ibindi bintu by’ingenzi kuri we. Amakuru yatangajwe yemeza ko uku gusaka gufitanye isano n’uburyo Trump yafataga inyandiko za Leta. Bikekwa ko ashobora kuba yarafashe zimwe akazijyana iwe, ubwo yavaga muri White House. Umunyamategeko wa Trump, Christina Bobb, yabwiye NBC News ko hari inyandiko zimwe zafatiriwe…

SOMA INKURU

Sobanukirwa kurushaho ibarura rusange rya gatanu ribura iminsi mike

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR” cyatangaje ko imyiteguro ku ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda igeze kure,  rikazaba muri Kanama 2022, guhera tariki 15 kugeza tariki 30. Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi. Muri iki gihe u Rwanda ruri kwitegura ku nshuro ya 5 ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire (Population and Housing Census, ‘PHC’) riba buri myaka 10, aho hakusanywa amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi, harimo…

SOMA INKURU

Umunyamabanga wa Loni, António Guterres yamaganye ibyakozwe na Monusco, anizeza ubutabera

Ku cyumweru tariki 31 Nyakanga 2022 nibwo Ingabo za Monusco zarashe abantu babiri ku mupaka wa Kasindi uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda abandi barakomereka, ibi byatumye Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, atangaza ko yashenguwe no kumva ko Ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zica abantu.  Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare ba Monusco bageze ku mupaka, ariko abaturage bari ku mupaka babakiriza induru. Mu gihe abaturage bavuzaga induru hahise humvikana amasasu bose bakwira imishwaro, nyuma byaje kumenyekana ko aya masasu yarashwe n’ingabo…

SOMA INKURU

Ukraine yaba igiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’ingano

Ukraine yatangaje ko amato ya mbere atwaye ibinyampeke ashobora kuva ku byambu byayo byo ku nyanja ya Black Sea “mu minsi” iri imbere, bijyanye n’amasezerano yanditse amateka yagizwemo uruhare n’umuryango w’abibumbye, yashyizweho umukono ku wa gatanu tariki 22 Nyakanga 2022. Minisitiri w’ibikorwa remezo wa Ukraine Oleksandr Kubrakov yagize ati “Niba impande zombi zitumye habaho umutekano, amasezerano azashyirwa mu bikorwa. Nizitabikora, ntazashyirwa mu bikorwa”. Ku wa gatandatu, Uburusiya bwarashe ibisasu bya misile ku cyambu cya mbere kinini cya Ukraine cya Odesa, bituma habaho kugira impungenge ko aya masezerano ashobora kudakurikizwa. Igitero…

SOMA INKURU

USA: Ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera

Umwana w’umukobwa w’imyaka itandatu n’ababyeyi be bishwe barashwe ubwo bari bari mu nkambi yo kuruhukiramo muri leta ya Iowa muri Amerika, nk’uko polisi yabitangaje. Imirambo ya Sarah Schmidt na Tyler Schmidt, bombi b’imyaka 42, hamwe n’umukobwa wabo Lula yasanzwe mu ihema ryabo muri pariki irimo ubuvumo ya Maquoketa Caves State Park. Umuhungu wabo w’imyaka icyenda yarokotse icyo gitero, nk’uko umuturanyi yabivuze. Polisi yemeza ko umugabo w’imyaka 23 ucyekwaho kubarasa, yahise yirasa. Umurambo we na wo wasanzwe muri iyo pariki. Harimo gukorwa iperereza ku byabaye, ndetse pariki ya Maquoketa Caves State…

SOMA INKURU

Kenya: Polisi iravugwaho gusaka ibiro bya vice Perezida yo ikabihakana yivuye inyuma

Polisi ya Kenya mu murwa mukuru Nairobi yasatse ibiro byemezwa ko bifite aho bihuriye na Visi Perezida w’iki gihugu, William Ruto, uyu akaba ari umwe mu bakandida bakomeye bo ku mwanya wa perezida mu matora yo ku itariki ya 9 y’ukwezi kwa munani. Umutegetsi wo muri polisi yavuze ko abapolisi bafashe mudasobwa ebyiri na mugabuzi (servers) ebyiri. Umutegetsi wo mu bunyamabanga bushinzwe ibikorwa byo kwamamaza uyu Visi Perezida wa Kenya yabwiye BBC ko badashaka gushorwa mu byo yise “ibintu byo ku ruhande gusa n’ibintu byo kurangaza”. Uku gusaka kubaye mu…

SOMA INKURU

RDC: I Goma abaturage bigabije ibiro bya MONUSCO

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 25 Nyakanga 2022, abanye- Congo  bazindukiye mu mihanda yo mu Mujyi wa Goma barayifunga bakoresheje amabuye n’imbaho ndetse bigabiza ibiro by’ Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura Amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “MONUSCO”  basahura ibikoresho bitandukanye banatwika imodoka z’uyu muryango bawusaba kubavira mu gihugu. Iyi myigaragambyo ikomeye yateguwe n’urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi (UDPS) ije yunganira iyari yatangijwe n’abagore bari bamaze iminsi mu marembo y’ibiro bya MONUSCO basaba ko izi ngabo zava mu gihugu kuko ntacyo zimariye abaturage ba…

SOMA INKURU

Yahamijwe icyaha cyo kwica umwana yareraga asabirwa gufungwa burundu

Umwanzuro w’Urukiko wasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, aho icyaha cyabereye hitwa Karubibi, akagari ka Cyaruzinge, mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo. Uru rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwakatiye igifungo cya burundu, Nyirangiruwonsanga Solange, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica ku bushake umwana yareraga. Ubwo hasomwaga uyu mwanzuro abaturage bari benshi baje kumva igihano gihabwa uyu mugore wahamijwe icyaha cyo kwica umwana yareraga. Nyirangiruwonsanga yavukije ubuzima Rudasingwa Ihirwe Davis kandi akabikora ku bushake mu buryo bw’amaherere. Tariki 12 Kamena 2022, nibwo Nyirangiruwonsanga yari yasigaye mu rugo…

SOMA INKURU

Haiti: Imvururu zikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, itsinda riharanira uburenganzira bwa muntu, ryatangaje ko imvururu zimaze icyumweru zibera mu murwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, zimaze guhitana ubuzima bw’abagera kuri 89. Ni imvururu zatangiye tariki 7 Nyakanga 2022, hagati y’uduce tubiri ari two ‘Cite Soleil’, agace kiganjemo ubukene bukabije ndetse n’agace gatuwe cyane ka Port-au-Prince. Ubu hashize icyumweru imvururu zitangiye zidahagarara, inzego z’umutekano nka Polisi ntizigeze zitabara, mu gihe imiryango mpuzamahanga ubu irimo kugorwa no kubona aho inyuza ibiribwa n’imiti kugira ngo bigere ku babikeneye cyane. Mu itangazo ryasohowe n’abaharanira…

SOMA INKURU