I want to play, says AS Kigal new signing Hakizimana

AS Kigali new goalkeeper Adolphe Hakizimana insists he left Rayon Sports to gain more playing time. Hakizimana, 23, completed his move to the Citizens on December 31, 2023, on an undisclosed deal, bringing his four-year spell at the Blues to an end. The City of Kigali-powered club now sees the young shot stopper as a perfect replacement for Yves Kimenyi who is out for the rest of the season through injury. Hakizimana Muhamed Wade’s second choice Blues’ new signing Simon Tamale and he has been struggling for playing time since the Ugandan…

SOMA INKURU

Umutoza Jose Mourinho yashyize hanze amakuru ya Arsenal na Manchester City

Umutoza Jose Mourinho yavuze ko ikipe iyoboye Premier League, Arsenal nta mahirwe ifite yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka kandi aracyumva Manchester City ariyo ishobora kucyisubiza. Ikipe ya The Gunners yarangije icyumweru iyoboye nyuma yo gutsinda Brighton ibitego 2-0, irusha Liverpool na Aston Villa inota rimwe, mu gihe City yishyuwe ibitego bibiri yari yatsinze mu rugo Crystal Palace,bituma irushwa amanota atanu n’iri ku mwanya wa mbere. Ikipe ya Arsenal niyo iri ku isonga aho irusha amanota atanu City, gusa byitezwe ko iyi kipe yatwaye ibikombe bitatu umwaka ushize izagaruka…

SOMA INKURU

Rutahizamu wa Arsenal mu Rwanda

Jurriën David Norman Timber ni umuholandi w’imyaka 22 waje mu ikipe ya Arsenal avuye mu ikipe ya Ajax yo mu Buholandi mu mpeshyi ishize, uyu myugariro mushya wa Arsenal, Timber ari mu ruzinduko mu Rwanda kugeza ku cyumweru we n’umukunzi we. Jurriën David Norman Timber yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14/12/2023, aho aje muri gahunda ya Visit Rwanda, bikubiye mu masezerano igihugu cy’u Rwanda gisanzwe gifitanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Uyu mukinnyi yitabiriye umukino wa mbere mu ikipe ya Arsenal tariki 06…

SOMA INKURU

Iby’imvune ya Haaland yatangajwe na Pep Guardiola ikomeje guteza urujijo

Umutoza Pep Guardiola yemeje ko atazi igihe Erling Haaland azamara mu mvune nyuma yo kutagaragara mu mukino na Luton Town kuri iki cyumweru. Uyu mukinnyi uhagaze neza, yakinnye imikino yose ya shampiyona muri uyu mwaka w’imikino, atsinda ibitego 14 mu mikino 15. Guardiola ubu yatangaje ko Haaland afite imvune y’ikirenge ariko ikibazo kimuhangayikishije ni uko atazi igihe Haaland azagarukira. Ikipe ya Man City igiye gukurikirana uko uyu rutahizamu akira “umunsi ku munsi”. Guardiola yagize ati: “Afite ikibazo ku igufwa ryo ku kirenge cye kandi nyuma y’umukino uheruka yarabyumvaga. “Ntashobora gukina.Ntabwo…

SOMA INKURU

Hatanzwe ibihembo by’indashyikirwa ku ruhare rwabo mu buringanire n’ubwuzuzanye muri siporo

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023, muri BK Arena,  Minisiteri ya Siporo, Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda ndetse na UN Women & Gender Monitoring office yahaye ibihembo abagore n’abakobwa 13 bitwaye neza mu mikino itandukanye mu Rwanda bashimiwe uruhare bagira mu gutuma uburinganire n’ubwuzuzanye bugerwaho muri siporo y’u Rwanda.  Muri uyu muhango wanitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda ndetse na bamwe mu bagize amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, abayobozi b’ibigo ndetse n’amashyirahamwe ya siporo bashyikirijwe igitabo gikubiyemo ibyo gukurikiza igihe hashyirwa mu bikorwa uburinganire, cyiswe…

SOMA INKURU

Lionel Messi yahishuye ibanga rikomeye

Rutahizamu Lionel Messi yemeye ko yari hafi gukurikira Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia. Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or umunani,yatunguye benshi ubwo yangaga akayabo yahabwaga n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yashakaga kumuha miliyari y’amapawundi. Yavuye muri Paris Saint-Germain yerekeza muri Inter Miami muri Nyakanga,ariko yatsinze ibitego 11 mu mikino 14 yakinnye muri iyi kipe ndetse ayihesha igikombe cya mbere mu mateka yayo. Time Magazine yazirikanye kuza kwa Lionel Messi aho yavuze ko byazamuye mu buryo butangaje umupira w’amaguru muri Amerika. Kizigenza Messi yemeje ko yari hafi kwerekeza muri…

SOMA INKURU

Umugati wa Rayon Sports “Gikundiro Bread” wamuritswe ku mugaragaro

Kuri uyu wa Mbere,tariki 4 Ukuboza 2023, ku biro bya Rayon Sports habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro umugati wa Rayon Sports wiswe ‘Gikundiro Bread’. Ni umugati uri mu bwoko burindwi butandukanye. Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa n’uruganda rwa WOMEN’S BAKERY company rusanzwe rukora imigati n’ibindi nkabyo. Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick asobanura uko Gikundiro Bread izaba izagura,yavuze ko Umugati wa make uzagura 1000 Frw, mu gihe uwa menshi ari 2000 Frw.” Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasobanuye impamvu bagize igitekerezo…

SOMA INKURU

Brazil ibyari imikino byahindutse intambara

Brazil yatsinzwe umukino wa mbere ku kibuga cyayo mu gushaka itike y’igikombe cy’isi. Ibi yabikorewe na Argentina yabatsinze igitego 1 cya Nicolas Otamendi ku munota wa 63 w’umukino. Iki gitego cyashegeshe Brazil idahagaze neza muri iyi minsi cyane ko uyu mukino Brazil itsinzwe ari uwa 3 wikurikiranya. Muri uyu mukino,Joelinton winjiye mu kibuga asimbuye yahawe ikarita itukura ku munota wa 81 w’umukino. Imikino 4 iheruka, Brazil yatsinzwe na Argentina 3 banganya 1. Ni inshuro ya 3 mu mateka,Brazil itsinzwe Maracană Stadium. Muri uyu mukino habaye intambara hagati y’ Abafana ba…

SOMA INKURU

Amahirwe ku kipe y’u Rwanda mu kuzitabira imikino ya Paralempike

Ikipe y’igihugu ya Misiri mu bagabo yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball kiri kubera iwayo byongerera u Rwanda amahirwe yo kuzitabira imikino Paralempike izabera mu Bufaransa mu 2024. Aya mahirwe u Rwanda rwari ruyategerereje mu mukino wa 1/2 w’igikombe cy’isi cya Sitting Volleyball wabaye ku wa 16 Ugushyingo 2023 ugahuza Misiri yakiriye irushanwa ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Budage yo kugeza ubu itari yabona itike yo kuzerekeza i Paris mu Bufaransa. Wari umukino ukomeye cyane kuko u Budage buheruka kuburira itike muri shampiyona y’u Burayi bwari bwaje…

SOMA INKURU

Banze gukora imyitozo, dore icyo bashinja ubuyabozi bwabo

Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, banze gukora imyitozo batarahabwa umushahara baberewemo n’ubuyobozi bw’ikipe. Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ikomeje kuvugwamo ibibazo by’imishahara y’abakinnyi n’uduhimbazamusyi twabo. Amakuru yizewe, ni uko ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo, abakinnyi banze kujya gukora imyitozo nyamara hari hakodeshejwe imodoka ibajyana ku kibuga cyo mu Rugunga ahazwi nko kuri malaria. Aba bakinnyi baberewemo umushahara w’ukwezi gushize ariko n’uku k’Ugushyingo kwamaze kwikubitamo. Uretse uyu mushahara baberewemo kandi, banafitiwe uduhimbazamusyi tw’imikino itandukanye batsinze irimo n’Igikombe cy’Amahoro n’icya Super coupe begukanye batsinze Rayon…

SOMA INKURU