Icyo Sena yatangaje ku ngengo y’imari yagenewe mu bihe bya Covid-19

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje ibitekerezo bya Sena ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2020/2021. Iyo Nteko Rusange yagejejweho ubusesenguzi bwa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku bitekerezo bya Sena nk’uko bisabwa n’amategeko. Komisiyo yashimye ko nubwo icyorezo cya COVID -19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ingengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021 yiyongereyeho miriyari 228 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’iy’umwaka ushize. Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Nkusi Juvenal, yagize ati: “Turashima ko nubwo icyorezo…

SOMA INKURU

CMA yahaye uburenganzira ikigo cya mbere cyo muri Afurika y’Epfo kuza ku Isoko ry’Imigabane ry’u Rwanda

Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) cyahaye uburenganzira ku nshuro ya mbere ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited kuza ku isoko ry’imari ry’u Rwanda, kikaba aricyo kigo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda. Ikigo RH Bophelo cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo kandi cyagiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane cya Johannesburg muri Nyakanga 2017, iki kigo gikora ibijyanye n’ishoramari mu bikorwa by’ubuvuzi mu kugeza ubuvuzi kuri benshi. RH Bophelo…

SOMA INKURU

HUAWEI-Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Huawei, Ikigo ku isonga mu gutanga serivise z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibikorwaremezo  rwashyizeho urukururiye ku rwego rw’igihugu Bwana Yang Shengwan, n’umuyobozi Mukuru w’ibikorwa byayo mu Rwanda. Bwana Yang Shengwan umuyobozi wa HUAWEI Bwana. Yang Shengwan akaba asimbuye Bwana. Xiong Jun, akaba afite uburambe mu kazi bw’imyaka ikabakaba umunani, akaba kandi yaranakoraga mu yanya y’ubuyobozo bukuru, mu bihugu nka. Ubushinwa, Kenya na Uganda. Madamu Lina Caro, Ushinzwe ubuvugizi mu Kigo Huawei Rwanda, yemeza ko Bwana Yang azanye ubunararibonye iryaguye mu rwego rwa tekinike, bityo bikazafasha imikorere y’Isosiyete. “URwanda ni isoko rikomeye kuri…

SOMA INKURU

Mu mwaka wa 2018 umusaruro mbumbe warazamutse

Umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare “NISR”, Yusufu Murangwa, kuri uyu wa Gatanu, yatangaje imibare y’ umusaruro mbumbe w’igihugu wo mu mwaka wa 2018, aho umusaruro w’ubuhinzi wazamutse ku rugero rwa 6%, uw’inganda uzamuka ku rugero rwa 10% naho uwa serivisi uzamuka ku rugero rwa 9%, ibi byatumye uva kuri miliyari 7,597 z’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri miliyari 8189. Umuyobozi wa NISR yashimangiye aho abona izamuka ry’umusaruro rikomoka, ati “izamuka rya 8.6% rishingiye ku musaruro wagiye uboneka uko ibihembwe bikurikirana, aho wazamutse ku rugero rwa 10.4% mu gihembwe cya mbere, 6.8%…

SOMA INKURU

Abakunda gupagasiriza mu bihugu byo hanze, u Buyapani bugiye kubashyira igorora

Mu gihe ibindi bihugu by’i Burayi na Amerika bikomeje intambara yo kwirinda abimukira, u Buyapani bwo busanga hatagize igikorwa mu myaka iri imbere buzagongwa n’ikibazo cyo kubura abakozi kubera ko benshi mu baturage babwo bazaba ari abasaza n’abakecuru. Guverinoma y’u Buyapani kuri uyu wa Gatanu irashyikiriza abasenateri umushinga mushya w’itegeko ryorohereza abanyamahanga kuba no gukorera muri icyo gihugu. Umushinga ugiye kugezwa mu Nteko wemerera abanyamahanga bafite ubumenyi buringaniye mu nzego kuba basaba kuba muri cyo gihugu bagahabwa akazi na visa imara imyaka itanu. Abanyamahanga bafite ubumenyi bwo hejuru, bo bazaba…

SOMA INKURU

Ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire kigiye gufungurwa mu Rwanda

Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya yasinyiwe mu Mujyi wa Moscow mu Burusiya, ku ruhande rwa Guverinoma y’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete naho ku ruhande rw’u Burusiya yashyizweho umukono na Alexey Likhachev uhagarariye ikigo cya Leta gishinzwe ingufu cyitwa ROSATOM, aya masezerano akaba ari y’ubufatanye agamije gutangiza mu Rwanda ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga mu bumenyi bujyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire. Izi ngufu zifashishwa mu bikorwa bya gisivili birimo iby’ubuvuzi nko kuvura indwara za kanseri hifashishijwe uburyo bwo kuyishiririza (radiothérapie) ndetse zifashishwa kandi mu gutanga amashanyarazi,…

SOMA INKURU

U Rwanda rukomeje gahunda yo kubyaza gaz methan umusaruro

Abahanga bavuga ko u Rwanda ruri mu bihugu gifite gaz Methane nyinshi mu Isi, iyi gaz ikaba iri mu kiyaga cya Kivu. Inzobere zivuga ko itabyajwe umusaruro ishobora kugira ingaruka kubaturiye ikiyaga cya Kivu, igahitana abarenga miliyoni 2, u Rwanda rukaba rwaratangiye kuyibyaza umusaruro w’amashanyarazi kuri ubu rukaba ruri kuganira na Kampani yo mu Burusiya ikora ikanacuruza bisi zikoresha Gaz Methane ngo bumvikane uko iyi kampani yakwagurira ibikorwa byayo mu Rwanda. Ibi ambasaderi w’ u Rwanda mu Burusiya Jeanne d’ Arc Mujawamariya yabitangaje mu kiganiro yahaye Radiyo Rwanda.  Yavuze ko…

SOMA INKURU

Kugeza no gukoresha serivisi z’imari ku baturage u Rwanda rwaje ku isonga muri Afurika

Raporo ‘The 2018 Global Microscope’ yasohowe n’itsinda rikora ubushakashatsi ku bukungu bw’ibihugu bitandukanye (Economist Intelligence Unit), iyi raporo nshya, yagenzuye uburyo ibihugu 55 hirya no hino ku Isi byorohereza ababituye kugerwaho no gukoresha serivisi z’imari, ku rutonde rusange rw’iyo raporo, u Rwanda rwaje ku mwanya 11, rukaba urwa mbere muri Afurika n’amanota 62 %. Uwo mwanya ruwusangiye na Afurika y’Epfo. Igihugu kiza ku mwanya wa mbere mu korohereza abagituye kugera kuri serivisi z’imari ni Colombia n’amanota 81, ikurikirwa na Peru naho Uruguay ni iya gatatu. Ikindi gihugu cyo muri Afurika kiza…

SOMA INKURU

Miss Rwanda wa 2017 Iradukunda Elsa yagizwe uhagarariye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda

  Mu muhango wabereye muri Camp Kigali ejo kuya 25 Ukwakira 2018 wo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gushyigikira no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”,  wari watumiwemo abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Hakuziyaremye Soraya n’abandi bayobozi banyuranye. Muri uyu muhango hamuritswe bimwe mu bikorerwa mu Rwanda binyuranye birimo inkweto imyambaro n’ibindi binyuranye byeretswe abayobozi n’abandi bashyitsi bari bitabiriye uyu muhango. Muri uyu muhango ni ho Miss Iradukunda Elsa yagizwe uhagarariye imurikabikorwa ry’ibikorerwa mu Rwanda “Brand Ambassador of Made in Rwanda”. Miss Iradukunda Elsa yahawe izi nshingano…

SOMA INKURU

Urubyiruko rwarangije kaminuza rudafite akazi BDF ibahishiye ibanga mu buhinzi n’ubworozi

Ni ku nshuro ya gatatu BDF itanze aya amahirwe aho urubyiruko rudafite akazi ariko rwarangije kaminuza rutanga imishinga, iyujuje ibisabwa igafashwa kubona inguzanyo binyuze mu guhabwa ingwate. Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imishinga ishorwamo amafaranga muri BDF, Diana Kareba, yavuze ko mu mpera za 2016 aribwo batangije umushinga ugamije gutera inkunga abarangije icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza ariko badafite akazi. Diane Kareba ati “Urubyiruko ntirukwiriye kumva ko ubuhinzi n’ubworozi ari imyuga iciriritse, kuko ari ikintu bashobora gukora kikabatunga kandi hari ubuhamya bw’abahawe ingwate mbere kuri ubu bamaze kugera kure. Byagaragaye…

SOMA INKURU