Rayon Sports yaraye ku mwanya wa kabiri by’agateganyo

Mu mukino wakinywe kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine Fc ibitego 2-0, ukaba usize iyi kipe ku mwanya wa 2 n’amanota 33, aho inganya na Musanze amanota ariko ikayirusha ibitego bibiri mu byo amakipe azigamye. Ni umukino wagiye gutangira ikipe ya Rayon Sports ibizi neza ko niwutsinda iza guhita ifata umwanya wa kabiri nyuma y’uko ikipe ya Police FC itabashije kubona amanota 3 imbere ya Etincelles ndetse na Musanze Fc ikaba yatsinzwe…

SOMA INKURU

Ikipe y’u Rwanda y’abagabo muri Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa gatatu

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare 2024, nibwo Ikipe y’u Rwanda y’abagabo muri Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiyona Nyafurika iri kubera i Lagos muri Nigeria, nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-0. Ikipe y’u Rwanda yegukanye uyu mwanya mu gihe abakinnyi ndetse n’abatoza batishimiye uko basifuriwe ku mukino wa ½ batsinzwemo na Maroc. Abasifuzi bari kuri uwo mukino bagomba kubibazwa nubwo ntacyo byahindura ku byavuye mu mukino. Mu kwegukana uyu mwanya, abakinnyi b’u Rwanda binjiyemo neza kuko begukanye iseti ya mbere barusha cyane Algeria kuko bayitsinze…

SOMA INKURU

Ikipe ya DRC yabonye itike yo gukomeza muri 1/2 cy’Igikombe cy’Afurika

Ikipe y’igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabonye itike ya 1/2 cy’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda Guinea ibitego 3-1. RDC ifite imbaraga zidasanzwe,yabigezeho nyuma yo guturuka inyuma ikishyura igitego yabanje gutsindwa hanyuma itanga isomo rya ruhago. Ikipe ya Guinea niyo yatangiye neza umukino,ibona penaliti ku munota wa 20 yinjijwe na Mohamed Bayo nyuma y’ikosa ryari rikozwe na Chancel Mbemba mu rubuga rw’amahina. Bidatinze ku munota wa 27,Chancel Mbemba yishyuye iki gitego ku mupira wavuye muri koloneri umusanga ahagaze neza yishyurira RDC. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya…

SOMA INKURU

Umunyezamu Lionel Mpasi yagejeje ikipe ye muri 1/4 basezereye Misiri

Umunyezamu Lionel Mpasi yatsinze penaliti yagejeje ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ntsinzi ikomeye mu gikombe cya Africa cy’ibihugu, isezerera Misiri yegukanye iki gikombe inshuro zirindwi, maze igera muri 1/4. Amakipe yombi yari yaguye miswi 1 -1 muminota 120. DR Congo niyo yabonye igitego cya mbere ku mupira watewe na Yoane Wissa maze Meschack Elia awinjiza n’umutwe mu izamu rya Misiri ku munota wa 37. Misiri – yahabwaga amahirwe muri uyu mukino, yaje kucyishyura hashize iminota icyenda gusa kuri penaliti ya Mostafa Mohamed. Misiri ariko yarangije ari abakinnyi…

SOMA INKURU

CAN 2024 : Emerse Faé, “un homme de terrain” en mission impossible pour la Côte d’Ivoire

À 40 ans, Emerse Faé a pris place sur le banc de la Côte d’Ivoire à la CAN 2024 pour assurer l’intérim après l’éviction du sélectionneur Jean-Louis Gasset, le 24 janvier. Ambitieux, le nouvel entraîneur des Éléphants a connu une honorable carrière de joueur en Ligue 1 et s’est imposé comme “un homme de terrain” en tant que coach. Et bien qu’il débute à ce poste, celui qui côtoie son groupe depuis un an et demi espère “montrer un autre visage au peuple ivoirien” lundi face au Sénégal. Il y a…

SOMA INKURU

Iminota y’inyongera yakoze ku ikipe ya Ghana

Mozambique yatsinze ibitego bibiri mu minota itatu gusa y’inyongera isezerera Ghana ariko nayo ntiyasigaye kuko zombi zagize amanota 2 bikura Ghana mu makipe yashoboraga kuzamuka mu kindi cyiciro. Ghana yari yatsinze ibitego bibiri bya Jordan Ayew byose kuri penaliti ndetse mu minota 90 bari bafite ibitego 2-0 biyizeye. Umusifuzi yongeyeho iminota 6 yabyariye Ghana gusezererwa kuko ku monota wa 2 Geny Katamo yatsinze penaliti, iturutse kuri Andre Ayew wakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina. Ku munota wa 4, Reinildo Mandava yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira umunyezamu Ofori yarengeje…

SOMA INKURU

Perezida wa Rayon Sports yashyize ukuri hanze kwibazwaga na benshi

“Nibambwira bati warakoze cyane mu myaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane, Imana ibahe umugisha, ibyo ntakoze muzabimbabarire, ni ko nari nshoboye. Ni uko bizagenda.” Ibi bikaba byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Mutarama 2024,ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports aho Uwayezu Jean Fidele perezida w’iyi kipe. Yakomeje agira ati: “Ikimpangayikishije ni ukurangiza manda ndimo, ibindi abantoye, ba nyiri Rayon Sports, sinzi niba banashima ibyo mbakorera. Nibasanga narabakoreye, bakansaba kongera kwiyamamaza nanjye nzaza.” Uwayezu utangaza ko arajwe ishinga no gushakira ikipe ya Rayon Sports…

SOMA INKURU

Ku nshuro ya gatatu Lionel Messi yongeye kwegukana igihembo

Lionel Messi w’imyaka 36, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wegukanye igihembo mu bagabo,  nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2023 mu bihembo bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).Uyu mwanya akaba yawuhataniraga na Erling Haaland ndetse na Kylian Mbappé. Ibyagendeweho hatoranywa abagabo bitwaye neza mu bihembo bya FIFA ni ibyakozwe hagati ya tariki ya 19 Ukuboza 2022 n’iya 20 Kanama 2023.Impamvu ni uko ibihembo bya 2022 byarebye no ku Gikombe cy’Isi cya 2022 cyarangiye ku wa 18 Ukuboza. Nubwo bimeze…

SOMA INKURU

Muri Kiyovu Sports ibintu bikomeje kujya irudubi

Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Obediah Mikel Freeman, yafatiriye ibikoresho birimo imipira kubera ideni aberewemo. Ibi bibaye nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kugorwa n’ibibazo by’amikoro kuva uyu mwaka w’imikino watangira. Ibi byabaye mu myitozo yo ku wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, ubwo uyu mukinnyi yafataga ibikoresho akavuga ko abisubiza ari uko yishyuwe. Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko Cabangula yasabaga byibura ibihumbi 300 Frw mu yo aberewemo kugira ngo atange ibikoresho ikipe ikomeze imyitozo. Uyu mukinnyi ngo yahawe ibihumbi 150 Frw, maze yemera gutanga ibyo yari yafatiriye. Ubuyobozi…

SOMA INKURU

Igihangage mu mupira w’amaguru mu Budage yapfuye

Umunyabigwi wa Bayern Munich n’ikipe y’igihugu y’Ubudage,Franz Beckenbauer yapfuye afite imyaka 78. Beckenbauer -uzwi ku kabyiniriro ka Der Kaiser cyangwa The Emperor ni umwe mu bagabo batatu, we na Mario Zagallo w’umunya Brazil na Didier Deschamps w’Umufaransa, batwaye igikombe cy’isi nk’abakinnyi n’abatoza b’ibihugu byabo. Uyu Frank Beckenbauer ni umwe muri bantu bari bubashywe mu Budage kubera ibyo yagezeho nk’umukinnyi wugarira. Akurikiye umunyabigwi Mario Zagallo wapfuye mu cyumweru gishize. Beckenbauer yakiniye Ubudage bw’Iburengerazuba imikino 103 ndetse nubwo yari myugariro,yatsindaga ibitego cyane. Umuryango we wasohoye itangazo rigira riti: “N’gahinda kenshi turabamenyesha ko…

SOMA INKURU