Ingaruka za Covid-19 ntizasize abadozi

Hirya no hino mu Rwanda uhasanga abagore n’abakobwa bakora akazi ko kudoda batari bake, ndetse bakabikora ari umwuga ubatunze n’imiryango yabo, ariko batangaza ko Covid-19 itabasize kuko yahungabanyije bikomeye imikorere yabo, ibi bikaba bitangazwa n’abagore bakorera Nyabugogo ahazwi nko ku muteremuko, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge. Nyiramana Verediyana utuye mu murenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, yatangaje ko amaze imyaka 10 akora umwuga w’ubudozi, ukaba waramufashije kwiteza imbere, ukamuvana mu bukode ukamutuza iwe, ariko ngo Covid-19 yamuteje ibihombo byamuviramo na cyamunara. Ati ” Njye rwose natangiye kudoda nkiri…

SOMA INKURU

Icyo abatakaje akazi bitewe na Covid-19 basaba leta

Nta wakwirengagiza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda hari umubare utari muto w’abatakaje akazi, akaba ari muri ibi bihe Narame Suzana na Irumva Aniziya nabo batakaje akazi bari bafitiye amasezerano ariko Covid-19 ikayasesa. Narame Suzana utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, yatangaje ko yatakaje akazi mu kwezi kwa Gicurasi 2020, kuko Covid-19 yishe akazi kabo, babura abakiriya, bituma umukoresha asesa amasezerano, gusa ngo nubwo byamugoye yafashe udufaranga duke yari afite afungura kantine. Ati ” Nanze kwicara nkimara kubura akazi kampembaga ibihumbi magana atatu (300,000frs) ku…

SOMA INKURU

Covid-19 yatumye inzozi z’umwana we zitarangira

Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro.Aho  guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2020, Amashuri azafungura ariko mu byiciro uhereye ku mashuri makuru na kaminuza azaba yiteguye, mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2020 nibwo n’ibindi byiciro by’amashuri aribyo amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro azatangira ariko nayo agatangira mu mu byiciro. Ariko nubwo byatangajwe gutya mu muryango wa Bajeneza ingaruka za Covid-19 zigiye kubuza imfura ye amahirwe yo kurangiza ayisumbuye.  Bajeneza Helena utuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, ufite abana…

SOMA INKURU

Aremeza ko Covid-19 yabateje igihombo gishoreye ubukene

Hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, muri iki gihe kitoroshye cyo guhangana na Covid-19 hagaragara abari n’abategarugori bataka igihombo mu bucuruzi bunyuranye bakoraga. Muri bo harimo Mukawera Jose utuye  mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, akaba ari umucuruzi wari usanzwe afite iduka ricuruza ibintu binyuranye byo kwambara, ariko Covid-19 igeze  mu Rwanda ituma amara iminsi 40 adakandagira aho yacururizaga. Yatangaje ko nyuma ya ‘guma mu rugo’ yasubiyeyo ariko icyashara gikomeza kubura na duke acuruje akatujyana gukemura ibibazo bitandukanye by’urugo, ibi bikaba bimugejeje…

SOMA INKURU

Covid-19 inkomoko y’ibibazo byinshi nyuma y’inguzanyo yafashe

Mbere ya Covid-19 mu Rwanda abari n’abategarugori bashishikarizwaga kugana ibigo by’imari, bagafata inguzanyo ziciriritse mu rwego rwo kwiteza imbere, akaba ari muri urwo rwego Batamuriza Josiane utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, atangaza ko yafashe inguzanyo ya miliyoni eshatu agamije kwiteza imbere, afungura salon y’abagore “Salon de Coiffure”. Batamuriza yakomeje asobanura ko yashyizemo serivise zitandukanye zifasha abagore kwitunganya haba kubasuka, kubadefiriza ndetse no gutunganya inzara, ndetse ngo binajyenda neza, abakiriya baramuyobotse kuko yari yafashe ahantu hatuye abantu benshi, no kwishyura inguzanyo akabikora bimworoheye, ariko ngo…

SOMA INKURU

Icyo Minisitiri Suraya yibukije abakorera muri CHIC

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2020, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda “MINICOM”, Hakuziyaremye Soraya yasuye inzu y’ubucuruzi   ya CHIC muri gahunda y’ubukangurambaga mu kwirinda COVID-19, iyi akaba ari gahunda irimo gukorwa n’abagize Guverinoma. Minisitiri   Soraya Hakuziyaremye yaganiriye n’abacuruzi ndetse n’ubuyobozi  bwa CHIC  ku ngamba zitandukanye zo kwirinda COVID-19 aho yabasabye ubufatanye kugira ngo ibikorwa  bikomeze. Nyuma yo gutambagira  ibice bitandukanye by’iyi nzu y’ubucuruzi areba uko amabwiriza yo kwirinda COVID19 ashyirwa mu bikorwa,  Minisitiri   Soraya Hakuziyaremye yasabye abakorera muri iyi nyubako gushyira amabwiriza y’ubwirinzi ku mitima yabo ndetse bakanayakangurira abaje babagana…

SOMA INKURU

Kigali: Ingaruka za Covid-19 ku bacururiza mu nyubako z’imiturirwa

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu nyubako zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, barinubira uburyo ba nyiri nyubako babishyuza amafaranga batinjije, yewe hakaba hari n’abazamuye ibiciro by’ubukode, n’ubwo ubucuruzi muri rusange bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19. Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya guma mu rugo yatangiye ku wa 21 Werurwe igeza ku wa 04 Gicurasi, aho ibikorwa byinshi, birimo n’iby’ubucuruzi byahagaritswe. Nyuma yo gufungura imiryango, hari ubucuruzi butagenze neza nka mbere, kuko n’ubundi ingamba zo gutaha kare n’izindi zo gushyira intera hagati y’abantu zakomeje kudindiza…

SOMA INKURU

Icyo BNR yatangaje ku bijyanye n’ikigega cyo kuzahura ubukungu

Mu rwego rwo kuzamura ubukungu no kugoboka ibikorwa by’ubucuruzi byashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu(Economic Recovery Fund/ ERF),  abikorera bakaba bakangurirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze gukora. Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) icunga icyo kigega, busobanura ko cyashyizweho na Leta imaze kubona ko icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu muri rusange no ku bikorwa by’ubucuruzi by’umwihariko. Kugeza ubu mu bamaze gusaba kugobokwa, amahoteri 149 ni yo yemerewe na BNR, agera kuri 51 amaze gusubirirwamo…

SOMA INKURU

Shema Luxury ifite umwihariko w’ibikoresho nkenerwa, utabona ahandi ku giciro gishimishije

Umushoramari Shema ari nawe nyiri Shema Luxury Group Ltd, ikorera mu nyubako ya City Plaza hano mu Mujyi wa Kigali rwagati aributsa abaturarwanda ko nubwo igihugu ndetse n’isi muri rusange biri mu bihe bitoroshye byo guhangana na Covid-19,  bo bitababujije kugira ibikoresho byiza,  bigezweho, byujuje ubuziranenge kandi ku giciro cyiza. Shema aributsa abafite ingo cyane cyane abagiye kurushinga,  abujuje inzu, n’abandi bose bakeneye ibikoresho byo mu rugo bigezweho kandi byujuje ubuziranenge ko abafitiye ibikoresho byose, kandi ko uwinjiye mu mangazine ye nta guta umutwe azenguruka hirya no hino ashakisha ibikoresho…

SOMA INKURU

Covid-19: Abahinzi barataka igihombo kidasanzwe, MINAGRI iti “ntako tutagize”

Urugaga rw’abahinzi “Imbaraga Farmers” ruratabaza nyuma y’aho Covid-19 iteje abanyamuryango barwo igihombo kidasanzwe,  aho badatinya no kuvuga ko ntihatagira igikorwa na leta mu maguru mashya, u Rwanda  rushobora kuzagira ikibazo cy’ibiribwa gikomeye.  Mu kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi mu Rwanda,  uwari uhagarariye MINAGRI Dr. Semwaga Octave yatangaje ko Leta itirengagije abahinzi ndetse no mu bihe bya guma mu rugo byatewe na Covid-19, leta yaguriye abahinzi umusaruro ufatika. Yagize ati ” Mu gihe hari imiryango yari ikeneye ubufasha…

SOMA INKURU