Rwanda: Akato n’ihezwa biracyakorerwa abafite virusi itera SIDA
Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA (RRP+), rutangaza ko kugeza ubu hakigaragara akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, bikaba bibangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Umwe mu banyamuryango ba RRP+, Uwanyirigira Divine, ni umukobwa urangije amashuri yisumbuye wavukanye virusi itera SIDA, ariko bikaba...