U Rwanda rugiye kwakira inama ihuje ba minisitiri b’ubuzima bo hirya no hino ku isi


Kuva none tariki 4 kugeza tariki 5 Ukuboza 2024, ku nshuro ya mbere mu Rwanda, abaminisitiri b’ubuzima b’ibihugu bitandukanye ku Isi ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’iterambere ry’ubuvuzi bagiye kwigira hamwe ibyerekeye ubuvuzu bugezweho, himakazwa ikoranabuhanga n’uburenganzira bungana ku ikorwa ry’inkingo.

Biteganyijwe ko inzego za Leta n’abafatanyabikorwa bayo baganira ku kwimakaza ikoranabuhanga mu buvuzi, gukoresha ubwenge buhangano, kurwanya ubusumbane mu buvuzi, guteza imbere ikorwa ry’imiti n’inkingo, ubuzima bw’umugore, indwara zidakira n’ibindi.

Iyi nama ikaba ari urubuga rufasha impande zose kungurana ibitekerezo n’abayobozi bakuru mu rwego rw’ubuzima ku Isi, bagashaka umuti w’ibibazo by’ingutu byugarije ubuzima no gushakira hamwe ibisubizo bishoboka byageza ku burenganzira bungana bwo gukora inkingo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) muri raporo yakoze  igaragaza ko abarenga miliyari 1,2 batagerwaho n’ubuvuzi bw’ibanze, mu gihe 50% biganje mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara aho u Rwanda ruherereye batabasha kubona imiti y’ibanze.

 

 

 

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.