Abakandida Senateri batorwamo 14 hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’igihugu, 1 utorwa mu mashuri makuru ya Leta n’umwe utorwa mu mashuri makuru yigenga baratangira ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere, tariki 26 Kanama 2024.
Urutonde rw’AbakandidaSenateri rwemejwe rugaragaza ko mu Ntara y’Amajyaruguru abiyamamaza ari 3, Intara y’Amajyepfo ni 7, Intara y’Iburasirazuba ni 5, Intara y’Iburengerazuba ni 9 naho abiyamamaza mu Mujyi wa Kigali ni 4. Abiyamamaza mu Mashuri Makuru ya Leta ni 3 mu gihe umwe yimamaza mu Mashuri Makuru yigenga. Amatora y’abasenateri ateganijwe kuba ku itariki 16 na 17 Nzeri 2024.
Muri 26 bagize Sena, 12 batorwa hashingiwe ku nzego z’imitegekere y’Igihugu, 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubukika, 4 batorwa n’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu Rwanda, umwe atorwa mu Mashuri Makuru ya Leta n’umwe utorwa mu mashuri makuru yigenga.
Abakandida Senateri batorwa n’inteko itora igizwe n’abagize biro z’inama njyanama z’imirenge yose igize buri Ntara n’Umujyi wa Kigali ndetse n’abagize Inama njyanama z’uturere muri buri Ntara.
By’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, inama njyanama itora irimo abagize biro z’inama njyanama z’imirenge ziwugize n’inama njyanama y’umujyi wa Kigali.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, ivuga ko kwiyamamaza kuri uyu wa Mbere bikorwa hifashishijwe ubundi buryo nk’ikoranabuhanga ariko imbere y’inteko zitora, bikazakorwa tariki 27 Kanama 2024.
Uturere tuzabimburira utundi ni Burera, Nyamagabe, Rusizi, Bugesera na Gasabo.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandidaSenateri biteganyijwe kuva tariki 26 Kanama 2024 kugeza tariki 14 Nzeri 2024.
@umuringanews.com