Parike y’Ibirunga yabahinduriye ubuzima


Abaturage bo mu murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze batangaza ko ubukerarugendo bukorerwa muri Parike y’Igihugu y’Ibirunga baturiye bwabafashije guhindura imibereho ari nako batera ikirenge mu iterambere.
Ibikorwa by’iterambere bakesha Parike y’Ibirunga binagaragarira amaso iyo ukinjira mu murenge wa Kinigi aho ubona ko abacuruzi bakomeje kuvugurura inyubako zabo bazirimbishaho amakaro nk’amarembo ba mukerarugendo binjiriramo bagiye gusura ingagi.
Abatuye Kinigi bavuga ko bishimira iterambere bamaze kugeraho bitewe n’umusaruro uturuka kuri Parike y’Igihugu y’ibirunga kuko ubu iwabo ibikorwaremezo birimo amashuri, inyubako zigezweho, ikigonderabuzima cya Kinigi, amashanyarazi, amazi n’umuriro byose byahageze.
Kuri ubu haba Centre ya Kinigi n’ahandi hakomeje ku buryo bufatika, ibi byose abaturage bakaba batangaza ko babikesha leta yahaye agaciro ubukerarugendo.
INKURU YA UMULISA Jeanne wimenyereza itangazamakuru

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.