Abari muri stade Amahoro n’abakurikiye umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame ku cyumweru i Kigali, babonye uko General Abdel Fattah al-Burhan wa Sudan yigaragaje n’imbaraga ubwo yari yerekanywe mu bashyitsi bitabiriye uwo muhango, ndetse n’amashyi no kwiyamirira byo kumwishimira byumvikanye. Uyu mugabo mu byumweru hafi bibiri bishize yarokotse igitero cy’indege ebyiri za ‘drones’ cyari kigambiriye kumuhitana aho yari ari mu birori byo gusoza amasomo y’abasirikare mu burasirazuba bwa Sudan. General Burhan ni perezida w’inzibacyuho wa Sudan, igihugu kimaze umwaka urenga mu ntambara bivugwa ko ari yo ikomeye cyane irimo…
SOMA INKURU