Rwanda: Nubwo malariya yagabanyutse, haracyagaragara ibyiciro by’abo yibasira cyane


Bugesera ni kamwe mu turere 10 mu gihe cyashize kagaragaragamo umubare uri hejuru w’abarwaye malariya, ariko kuri ubu inzego z’ubuzima zemeza ko yagabanyutse bifatika nyuma y’ingamba zikomatinyije yaba iz’ubwirinzi n’iz’ubuvuzi zafashwe. Nubwo bimeze gutya hari ibyiciro by’abo ikomeje kwibasira cyane.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Nyamata, Dr Rutagengwa William, yatangaje ko mu myaka 15 ishize, malariya yahoze iri mu ndwara za mbere yaba mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima by’akarere ka Bugesera, biturutse ku miterere yaho kuko ubushyuhe buhaba, ububobere, ibishanga, ibiyaga, ibihuru n’ibibanza bicyubakwa n’ibindi byatumaga imibu yororoka cyane, kuri ubu ikaba yaragabanutse nubwo hari abo ikomeje kwibasira cyane nubwo hari uburyo bayirinda.

Bemeza ko nta mezi atatu yashira batarwaye malariya

Mukamana Natasha, ukora muri kamwe mu tubari two mu mujyi wa Nyamata, atangaza ko iyo yabonye agahenge arwara malariya rimwe mu mezi atatu, hakaba n’igihe ayirwaramo kabiri.

Ati: “Kuri njye malariya yahindutse twibanire, kuko mu mezi atatu nyirwaramo kabiri cyangwa rimwe, ariko igihe cyose iyo numvise mbabara umutwe, mpita ngana umujyana w’ubuzima kandi koko iyo apimye ansangamo malariya”.

Mukamana yemeza ko imwe mu mpamvu ituma arwara malariya ari uko akora ijoro kandi aho akora bamutegeka kwambara utujipo tugufi ari natwo dutuma imibu irara imurya mu gihe ari mu kazi, ngo kuko iwe mu rugo arara mu nzitiramubu.

Manirakiza Jonas, ukora akazi k’izamu mu murenge wa Mayange, mu karere ka Bugesera, atangaza ko malariya yabaye icyorezo kuri we, kuko ahora ku miti, akanayikorana kuko nta mezi abiri yatambuka atayirwaye.

Ati “Nkanjye w’umuzamu nta buryo mfite bwo kwirinda malariya kuko ijoro ryose imibu irara Indira mu kazi, kandi ntaho nayihungira kereka ndetse akazi kandi niko kantungiye umuryango”.

Nubwo bibasirwa cyane na malariya uburyo bayirinda burahari

Dr Rutagengwa atangaza ko koko hari ibyiciro byibasirwa cyane na malariya kurusha abandi, aboneraho n’umwanya wo kubasaba gufata ingamba zo kuyirinda kuko igisubizo cyabonetse.

Ati: “Abantu bakora akazi kabatinza hanze mu masaha y’ijoro harimo abazamu, abanyerondo, abasirikare, abamotari, abakora uburaya n’abandi ni bo bari kwibasirwa cyane n’indwara ya malariya, ariko bagomba kuyirinda bagura amavuta arinda kuribwa n’imibu agura amafaranga 500 ku bajyanama b’ubuzima”.

Imibare yerekana ko malariya yagabanutse muri Bugesera

Mu mwaka wa 2021-2022 mu karere ka Bugesera abarwayi ba malariya bakiriwe bari hagati y’ibihumbi 5000-6000, mu gihe mu mwaka wa 2022-2023 bageze hagati ya 2000-3000. Dr Rutagengwa akaba yemeza ko umwaka wose ushira nta muntu wishwe na malariya.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.