Abakora ibikorwa byangiza i Kivu baraburirwa kuko ibihano bikomeye birabategereje


Mu bukangurambaga bwakoze n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda “REMA” hagarutswe  ku bihano bitegenyijwe ku bantu bagira uruhare mu bikorwa byo kwangiza ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibinyabuzima bikirimo.

Ni ubukangurambaga bwahereye mu karere ka Karongi busorezwa mu karere ka Rubavu, uturere twombi dukora ku kiyaga. Haganijwe abantu batandukanye harimo abakora serivisi zo gutwara abantu muri kino kiyaga, abarobyi bakiroberamo, abakora ibikorwa by’ubuhinzi mu nkengero zacyo, ndetse mu karere ka Rubavu ho hanegewe by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri y’isumbuye.

Irasubiza Gerevasi ufite imyaka 21 wiga mu mashuri yisumbuye, nawe yagaragaje ko asobakiwe akamaro k’ibidukikije by’umwihariko iki kiyaga n’akamaro gifitiye abaturage.

Ati” Nko mu gikorwa tuvuyemo twakoze umuganda, ukaba ari ikimenyetso gifitiye akamaro abaturage bahatuye harimo twebwe abanyeshuri bahegereye.Nanone aho hakaba habaho imbogamizi duhura nazo mu gihe tubungabunga ibidukikije, bimwe turasangamo ibikoresho cyangwa parasitike dusanga ku nkengero ndetse no ku nyubako zegereye ku kiyaga cya Kivu, ndetse no kogeramo bakaba batamo imyanda”.

Naho umunyeshuri witwa Umuvandimwe Sultan nawe wiga mu mashuri y’isumbuye ufite imyaka 19, we yasabye abayobozi kujya bakoresha inama abaturage ngo basobanurirwe ibidukikije.

Ati” Njyewe ikintu nashishikariza nk’abayobozi njyewe ndumva atari k’urubyiruko babwiraga gusa no mu mudugudu bakajya bafata nk’igihe bagashyiraho inama, nk’abayobozi bakajya bafata imidugudu bakabicaza bakababwira uko ibidukikije ari ingirakamo kuri bo n’abo bazabyara”.

Muri ubu bukangurambaga hasobanuwe icyo itegeko riteganya ku muntu wakoze ibikorwa byo kwangiza ikiyaga cya Kivu ndetse n’ibinyabuzima bikirimo, n’kuko Munezero Salvador umukozi muri REMA, ushinzwe kubungabunga ikiyaga cya Kivu n’ibinyabuzima biri muri kino kiyaga yabitangarije Umuringa.

Ati” Itegeko ryo kurengera ibidukikije ubundi rigaragaza ibikorwa bibujijwe gukorere mu kiyaga nyirizina, cyangwa mu nkengero zacyo, igikorwa cyibujijwe rero, kiba gifite n’igihano giteganyirijwe, umuntu wagikoze”.

Yatangaje ko mu bihano byateganyijwe harimo nko guhanishwa gutanga amafaranga Frw 500 000 nk’igihano ku muntu wajugunye imyanda mu Kivu, cyangwa se abubaka mu ntera yabujijwe yegereye ikiyaga, hanyuma kumenamo imyanda bitewe n’uburemere bwayo uwabikoze itegeko rikaba riteganya igihano cyo gucibwa amafaranga miliyono 3 ( 3 000 000) kugera kuri 5 (5 000 000).

Mu bikorwa byagarutsweho bibujijwe gukorera mu kiyaga cya Kivu harimo , kumenamo imyanda, abihagarikamo cyangwa bakacyitumamo, abubaka cyangwa bagahinga mu ntera yacyo ibubijwe, dore ko ibikorwa nk’ibi hateganywa ko bitagomba gukorerwa mu ntera iri munsi ya metero 50, uvuye aho kiri.

 

 

 

 

INKURU YA ME/ Rubavu


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.