Yemeza ko amarozi no gusabwa icyacumi byatumye asezera Ruhago


Kuri uyu wa mbere tariki 18 Werurwe 2024, mu kiganiro na B&B FM Nizeyimana Mirafa yatangaje ko icyatumye asezera kuri ruhago ari amarozi no gusabwa icya cumi biri mu byatumye asezera gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 28.

N’ikiniga cyinshi yatangaje ko ibirimo amarozi, gusabwa amafaranga n’abo yari yizeye kumufasha ari bimwe mu byatumye asezera uyu mwuga akiri muto.

Yagize ati “Icyanteye gusezera nkiri muto ni ikibazo gikomeye kijyanye n’ubufasha aho wiyambaza umuntu akakwereka ko hari icyo umugomba kugira ngo ubone ubwo bufasha rero ni ikintu cyambabaje.”

Yakomeje agira ati: “Ikindi narebye ibijyanye n’amarozi bityo ndavuga nti reka mbihagarike kuko kubaho neza ntabwo ari ugukina gusa.”

Yanahishuye  ko ari umunyeshuri mu bijyanye no gukora amashanyarazi bityo ariho agiye gushyira imbaraga.

Mirafa yari umwe mu bakinnyi beza mu kibuga hagati mu Rwanda, aho yanyuze no mu makipe menshi nka Police FC, APR FC, Rayon Sports, Marines FC na Etincelles z’i Rubavu, hamwe na Zanaco FC na Kabwe Warriors zo muri Zambia yaherukagamo mu 2022.

INKURU YA IHIRWE Chris

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.