Arasaba kurenganurwa nyuma yo guhohoterwa akamburwa abana be 4


Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwari mu bikorwa byo kwegera abaturage mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024,   Nambajimana Jacqueline, utuye mu murenge wa Gahanga, yagaragaje agahinda ko kwamburwa n’umugabo abana 4 babyaranye avuga ko adafite ubushobozi bwo kubarere, hanyuma akajya kwibanira n’undi mugore.

Nambajimana yavuze ko uwo mugabo babyaranye abana bane yari asanzwe afite urundi rugo byanatumye we badasezerana kandi nyuma yo kumuhararukwa ngo yaje kumusiga aririra mu myotsi.

Ati “Uwo mugabo twabanye yari afite undi mugore banasezeranye kuko njyewe ntabwo twasezeranye. Amaze kumpararukwa yahise anta ariko yemera kujya adukodeshereza inzu yo kubamo n’abana.”

Igihe cyarageze, umugabo ntiyakomeza gukodesha inzu, ngo byatumye umugore bayimusohoramo.

Ati “Byageze aho nyiri nzu ayinsohoramo, niyemeza kurara hanze n’abana. Ubwo twari turaye hanze nibwo batabaje umugabo araza afata abana bose uko ari bane arabajyana njyewe arandeka ngo ninjye kwihigira ubuzima.”

Yagaragaje ko yambuwe uburenganzira bwo kurera abana be kandi harimo n’umuto w’imyaka ibiri azira ko adafite ubushobozi bityo ko akwiye gufashwa, icyo kibazo kigakemuka.

Abo bana barimo ufite imyaka 10, irindwi, ine ndetse n’ufite imyaka ibiri.

Uwo mugore yasabye ko yahabwa uburenganzira ku bana be kandi umugabo akagira ibyo ategekwa kubahiriza bijyanye no kwita kuri abo bana.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Yankurije Odette, yasabye ko ubuyobozi bw’umurenge bwamufasha kugira uburenganzira ku bana.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro wungirije, Huss Anny Monique, yahise asaba ko ubuyobozi buhamagaza uwo mugabo babyaranye abana, bukabafasha gukemura ikibazo aho buri wese azahabwa inshingano.

Ati “Bitarenze ejo, bazatumeho uwo mugabo bakemure icyo kibazo, buri wese afite uruhare ku kurera abana. Azaze agire ibyo yemera nawe ufite uruhare ugomba gutanga. Muzemeranya uko ikibazo gikemuwe kugira ngo nawe ugire uburenganzira ku bana bawe kandi uwo mugabo yemerere imbere y’ubuyobozi ibyo agomba kujya akora.”

Yahise asaba abaturage babana batarasezeranye ko bakihutira kubikora kuko bigabanya amwe mu makimbirane akunze kubaho mu ngo akagira ingaruka ku bana kandi nta ruhare babigizemo.

 

 

 

 

 

SOURCE: igihe

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.