Uganda: Abapolisi 2 batawe muri yombi bashinjwa kwiba umunyarwanda


Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi gaherereye mu Burengerazuba bwa Uganda, Elly Maate kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2023 batangaje bataye muri yombi abapolisi babiri bayo bakorera ku mupaka wa Katuna uhuza iki gihugu n’u Rwanda, bazira kwiba umunyarwanda ibihumbi 85 Frw.

Abapolisi bakekwa barimo uwitwa Gracious Tusiime w’imyaka 25 ndetse na mugenzi we witwa Zechariah Ekiyankundire w’imyaka 26.

Uyu muvigizi yatangaje ko ku wa 01 Werurwe 2024, bibye Umunyarwanda w’imyaka 38, wavuye mu Rwanda ajya muri Uganda mu gace k’ubucuruzi ka Katuna agiye kugura ibintu.

Icyo gihe akigerayo yahagaritswe n’aba bapolisi babiri ba Uganda bavuga ko afite amafaranga y’amiganano.

Maate ati “Mu kanya gato abo bapolisi babiri bibye uwo Munyarwanda ibihumbi 85 Frw ako kanya bakoresheje intwaro bamuhatira gukoresha undi muhanda utandukanye n’usanzwe ukoreshwa na bose ngo asubire mu Rwanda.”

Maate akomeza avuga ko uwo munyarwanda yanze kubahiriza ibyo yari asabwe n’abo bapolisi, ahubwo ajya gutanga ikirego kuri umwe mu bakozi b’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka ku ruhande rwa Uganda rukorera ku mupaka wa Katuna.

Uyu mukozi ako kanya na we yahise abwirwa icyo kibazo mugenzi we wo mu Ishami rya Polisi rya Katuna kugira ngo gikurikiranwe.

Uwo muyobozi w’Ishami rya Polisi rya Katuna yahise ahamagaza abo bapolisi ababaza ibijyanye n’ubwo bujura, icyakora barabihakana, ahita amenyesha Polisi ya Kabale iby’icyo kibazo kugira ngo gikurikiranirwe nu maguru mashya.

The Nation yanditse ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Kabale, Joseph Bakaleke ari kumwe na mugenzi we ushinzwe ubugenzacyaha muri aka gace, Hakim Mukama basuye ahabereye iki cyaha, bakusanya amakuru bakuye mu batangabuhamya.

Maate yavuze ko kugeza uyu munsi abo bapolisi bakekwaho ubujura batawe muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje.

 

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.