Urupfu rwa Mr Ibu rwashegeshe abakunzi ba Sinema

Inkuru y’urupfu rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu yamenyekanye kuwa Gatandatu tariki 02 Werurwe, aho yaguye mu bitaro bya Evercare Hospital azize indwara y’umutima. Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu yavuze ko yababajwe cyane n’urupfa rwa John Okafor, wamamaye cyane ku izina rya Mr Ibu, ndetse ko Abanya-Nigeria batakaje umugabo wagize uruhare mu gukundisha amahanga sinema ya Nigeria. Perezida Tinubu, yifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Mr Ibu, mu itangazo ryashyizwe hanze ku Cyumweru tariki 03 Werurwe n’Umujyanama we wihariye ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi, Ajuri Ngelale. Ni…

SOMA INKURU

“Hepatite” indwara zibasira umwijima izivugana benshi ku isi nta gikozwe

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Buzima, OMS ryatangaje ko bizagera mu 2040 umubare w’impfu ziterwa n’indwara ya Hepatite wararenze uw’iziterwa na Sida, Igituntu na Malaria byose hamwe. Mu makuru OMS iheruka gushyira hanze yagaragaje ko ubwoko butandukanye bwa Hepatite buri mwaka bwica abagera kuri miliyoni hirya no hino ku Isi. Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Ghebreyesus yavuze ko uretse kuba iyi ndwara yica buri mwaka hari n’umubare munini w’abatuye Isi babana nayo. Ati “Miliyoni z’abantu hirya no hino ku Isi zibana na Hepatite zitabizi nubwo uyu munsi aribwo…

SOMA INKURU

Uganda: Abapolisi 2 batawe muri yombi bashinjwa kwiba umunyarwanda

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi gaherereye mu Burengerazuba bwa Uganda, Elly Maate kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2023 batangaje bataye muri yombi abapolisi babiri bayo bakorera ku mupaka wa Katuna uhuza iki gihugu n’u Rwanda, bazira kwiba umunyarwanda ibihumbi 85 Frw. Abapolisi bakekwa barimo uwitwa Gracious Tusiime w’imyaka 25 ndetse na mugenzi we witwa Zechariah Ekiyankundire w’imyaka 26. Uyu muvigizi yatangaje ko ku wa 01 Werurwe 2024, bibye Umunyarwanda w’imyaka 38, wavuye mu Rwanda ajya muri Uganda mu gace k’ubucuruzi ka Katuna agiye kugura ibintu.…

SOMA INKURU

SADC ikomeje kuvugwaho kunanirwa ibyayizanye muri Congo

Ingabo za SADC zatangiye kugera muri DR Congo mu Ukuboza umwaka ushize, zitezweho umusaruro mu kugarura amahoro muri DRC nubwo kugeza ubu imirwano ikomeje by’umwihariko mu gace ka Masisi. Africa y’Epfo yonyine bivugwa n’ibinyamakuru byaho ko yohereje abasirikare bagera ku 2,900 n’ibikoresho by’intambara. Mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura aya makimbirane mu nzira y’ibiganiro, biraboneka ko n’imirwano ishobora kudahagarara vuba. Mu kwezi gushize, umusesenguzi kuri DR Congo w’ikigo International Crisis Group Onesphore Sembatumba yabwiye BBC ko impande zombi zakoresheje agahenge kaherukaga “mu kwitegura intambara kurusha kuyirangiza”. Yagize…

SOMA INKURU