Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ukuntu igihugu cye gishyigikiwe n’abaturage muri Amerika bizafasha Israel kurwana “kugeza ku ntsinzi yuzuye” kuri Hamas.
Mu itangazo ku wa kabiri, Netanyahu yasubiyemo ibyo mu makusanyabitekerezo bigaragaza ko Abanyamerika barenga 80% bashyigikiye Israel mu ntambara muri Gaza.
Avuze ibyo nyuma yuko Perezida w’Amerika Joe Biden aburiye ko Israel iri mu byago byo gutakaza abayishyigikiye ku isi muri iyi ntambara.
Abategetsi bo muri Amerika bavuga ko barimo gukora ku gishobora kuvamo amasezerano y’agahenge.
Mu itangazo rye, Netanyahu yavuze ko guhera mu ntangiriro y’intambara, akomeje kuyobora igikorwa cyo “guhangana n’igitutu cy’amahanga cyo gusoza intambara mbere y’igihe no gukusanya ubufasha kuri Israel”.
Netanyahu yongeyeho ati: “Dufite intsinzi zikomeye muri iki gice [muri uru rwego]”, ari na ko asubiramo ikusanyabitekerezo riherutse gutangazwa na Harvard-Harris, rigaragaza ko 82% by’abaturage b’Amerika bashyigikiye Israel.
Ati: “Ibi biduha izindi mbaraga zo gukomeza igikorwa kugeza ku ntsinzi yuzuye.”
Ku wa mbere, Biden yavuze ko Amerika yizeye kugera ku gahenge hagati ya Israel na Hamas muri Gaza “bitarenze ku wa mbere utaha”.
Uyu Perezida w’Amerika nyuma yanumvikanishije ko Israel ishobora “gutakaza ubufasha ku isi” niba “ikomezanyije n’iyi guverinoma bafite itsimbaraye cyane ku mahame y’ibya kera”.
Irindi kusanyabitekerezo, ryakozwe n’ibiro ntaramakuru Associated Press n’ikigo NORC, ryasanze muri Mutarama (1) uyu mwaka hafi kimwe cya kabiri cy’Abanyamerika bakuze baremeraga ko Israel “yarengereye cyane” – abo biyongereye bavuye kuri 40% babibonaga gutyo mu Gushyingo (11) mu 2023.
Ku wa kabiri, abategetsi bo mu biro bya perezida w’Amerika (White House) n’abo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bemeje ko ibiganiro ku gahenge k’igihe gito bikomeje, ariko banga gutanga amakuru arambuye kuri ibyo biganiro cyangwa ku ngengabihe.
John Kirby, umuvugizi w’akanama k’umutekano w’igihugu ko mu biro bya perezida w’Amerika, yavuze ko mu cyumweru gishize “intambwe nini” yatewe yerekeza ku masezerano yo gutuma abashimuswe na Hamas bava muri Gaza ndetse n’imfashanyo y’ubutabazi ikemererwa kugera muri Gaza.
Kirby yongeyeho ati: “Muri iki cyumweru turimo kubakira kuri iyo ntambwe ndetse perezida n’itsinda rye baracyakorana amanywa n’ijoro n’abafatanyabikorwa benshi bo mu karere.
“Ariko nkuko perezida yabivuze mu masaha nka 24 ashize, nta masezerano yari yagerwaho. Kandi haracyari ibindi byinshi byo gukora.”
Kirby yavuze ko “hari icyizere” ko ako gahenge kazatuma habaho guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bitandatu, byatuma kaba ari ko karekare cyane kabayeho ugereranyije n’utundi duhenge twabayeho mbere muri iyi ntambara.
Yagize ati: “Wenda ibyo bishobora kugeza ku kintu kirenzeho ku bijyanye n’uburyo bwiza bwo gusoza intambara.”
Muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, umuvugizi wayo Matthew Miller yavuze ko abadiplomate b’Amerika – barimo gukorana na Qatar, Misiri na Israel – “barimo kugerageza gusunika aya masezerano ngo arenge umurongo wa nyuma [wo gusoza]”, ariko “amaherezo, twakenera ko Hamas ivuga yego”.
Mbere, umutegetsi wo muri Hamas yari yabwiye BBC News dukesha iyi nkuru ko ibyo uwo mutwe ushyize imbere ari ugusoza intambara, aho kuba irekurwa ry’abo washimuse.
Israel yagabye igitero cyagutse cyo mu kirere no ku butaka muri Gaza nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bishe abantu hafi 1,200 mu majyepfo ya Israel, ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, bashimuta abandi 253, kuva icyo gihe bamwe muri bo bararekuwe.
Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko abantu nibura 29,878 bamaze kwicirwa muri Gaza kuva icyo gihe, naho abandi bantu 70,215 barakomeretse.
UBWANDITSI: umuringanews.com