Gakire Joceline, akaba umubyeyi wa Miss Kenza Johanna Ameloot wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024 ahigitse abakobwa 32, yatangaje ko byamuteye ishema cyane ndetse anasobanura ko iyi ntsinzi ari iy’igihugu cye cy’inkomoko u Rwanda.
Ati “Icyo nababwira ni uko nanjye byantunguye ariko narishimye cyane , byateye ishema u Rwanda igihugu nturukamo ari nacyo gihugu cya Kenza, birongera bitera ishema n’igihugu yavukiyemo cy’u Bubiligi. Urebye amateka twaciyemo, icyo twishimira ni uko aba bana twabyaye baduhesha ishema, mbega Kenza sinzi uko namuvuga.”
Yakomeje avuga ko ibyabaye ku mukobwa we atari abyiteze, ku buryo yasazwe n’ibyishimo bidasanzwe kuri uwo munsi. Avuga ko ikintu cyafashije umukobwa we harimo kuba abasha kuvuga neza indimi eshatu, ibintu akesha umubyeyi we.
Ati “Miss Kenza ni umukobwa ukunda gusura cyane igihugu cy’u Rwanda iyo ahuye n’abavuga Ikinyarwanda arabumva akagerageza kubasubiza ni umwana udatinya kuvuga nubwo yavuga ikosa ariko aravuga.”
Uyu mukobwa w’imyaka 22 aheruka mu Rwanda muri Nyakanga ya 2023 icyo gihe yari yazanye n’inshuti ye ayitembereza igihugu basura Pariki y’Akagera, Nyungwe, Gisenyi ,Huye n’ahandi.
Miss Kenza asanzwe ari umunyamideli watangiye kubikora nk’akazi ubwo yari afite imyaka 16 ndetse abo bakorana muri Dominique Models baramwishimira cyane muri aka kazi.
Miss Kenza abasha kuvuga neza indimi zirimo Melange cyangwa Flemish (ururimi ruvugwa cyane mu Bubiligi), Icyongereza , Igifaransa n’Ikidage gusa Ikinyarwanda ntakivuga cyane ariko aracyumva akageragaza kugusubiza, ubu arashaka kwiga Español.
Miss Kenza ari kwiga ibijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga (International Business) ndetse yemereye umubyeyi we ko azakomeza kwiga ibijyanye n’amatego yari yarasubitse.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange