Ubwicanyi bukomeye hagati ya Wazalendo n’ingabo za Congo


Imirwano yabereye i Goma mu gace ka Lac-vert ku wa 18 Gashyantare 2024, yiciwemo abasirikare batatu ba  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubu bwicanye bukaba bwakozwe na Wazalendo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa kariya gace Dedesi Mitima.

Radio Okapi yaatangaje ko uyu muyobozi kuri uyu wa 19 Gashyantare yasobanuye ko abarwanyi babiri ba Wazalendo na bo bapfiriye muri iyi mirwano, gusa icyatumye bahangana ntabwo kiramenyekana.

Yagize ati “Ejo twamenye ko batanu bapfuye barimo Wazalendo babiri n’abasirikare ba Congo batatu. Ntabwo tuzi impamvu yatumye barwana.”

Ubutegetsi bwa RDC bwakoze ivugurura mu gisirikare cy’iki gihugu, bushyira Wazalendo mu cyiciro cy’Inkeragutabara.

Gusa mu mikoranire y’impande zombi haracyagaragara imbogamizi bitewe n’imyitwarire mibi zigaragaza, ituma gukorana bigorana.

Wazalendo igizwe n’imitwe yitwaje intwaro yari imaze igihe kinini ishinzwe mu burasirazuba bwa RDC, yanagiye ishinjwa mu bihe bitandukanye ibyaha birimo ubwicanyi bwibasira amoko, gusahura no gusambanya abagore.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.