Ni iki kihishe inyuma y’umubano udasanzwe wa Perezida Kim Jong Un na Putin?


Amakuru dukesha Russian Today, atangaza ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageneye impano y’imodoka mugenzi we wa Koreya Ruguru, Kim Jong Un.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, nibwo iyi mpano y’imodoka yo mu bwoko bwa Aurus, yakozwe n’uruganda rwo mu Burusiya, Aurus Motors yagejejwe i Pyongyang, kugira ngo ishyikirizwe Perezida Kim.

Mushiki wa Perezida Kim, Kim Yo-jong yavuze ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’aba bayobozi bombi.

Ati “Iyi mpano ni ikimenyetso kigaragaza umubano wihariye uri hagati ya Perezida Putin n’umuvandimwe we.”

Perezida Putin afashe iki cyemezo nyuma y’uko muri Nzeri mu 2023, Perezida Kim yagiriye uruzinduko mu Burusiya. Mu byo yeretswe harimo n’ibikorwa by’uru ruganda rwakoze imodoka yahawe nk’impano

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.