Amakuru dukesha Russian Today, atangaza ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageneye impano y’imodoka mugenzi we wa Koreya Ruguru, Kim Jong Un. Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, nibwo iyi mpano y’imodoka yo mu bwoko bwa Aurus, yakozwe n’uruganda rwo mu Burusiya, Aurus Motors yagejejwe i Pyongyang, kugira ngo ishyikirizwe Perezida Kim. Mushiki wa Perezida Kim, Kim Yo-jong yavuze ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’aba bayobozi bombi. Ati “Iyi mpano ni ikimenyetso kigaragaza umubano wihariye uri hagati ya Perezida Putin n’umuvandimwe we.” Perezida Putin…
SOMA INKURUDay: February 20, 2024
Ubwicanyi bukomeye hagati ya Wazalendo n’ingabo za Congo
Imirwano yabereye i Goma mu gace ka Lac-vert ku wa 18 Gashyantare 2024, yiciwemo abasirikare batatu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu bwicanye bukaba bwakozwe na Wazalendo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa kariya gace Dedesi Mitima. Radio Okapi yaatangaje ko uyu muyobozi kuri uyu wa 19 Gashyantare yasobanuye ko abarwanyi babiri ba Wazalendo na bo bapfiriye muri iyi mirwano, gusa icyatumye bahangana ntabwo kiramenyekana. Yagize ati “Ejo twamenye ko batanu bapfuye barimo Wazalendo babiri n’abasirikare ba Congo batatu. Ntabwo tuzi impamvu yatumye barwana.” Ubutegetsi bwa RDC bwakoze ivugurura mu gisirikare…
SOMA INKURU